skol
fortebet

Umunyamideli w’umukire yapfuye ari kugerageza kongeresha amabere

Yanditswe: Monday 12, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugore witwa Bonnie Evita Law wari umunyamideli ndetse wagombaga kuzaragwa umutungo wa se w’umuherwe yaguye ku iseta ari kwiyongeresha amabere mu buryo bwa magendu.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’imyaka 34 bivugwa ko yapfuye ari kugabanyishe bimwe mu bice binini by’umubiri we ndetse no kongeresha amabere kugira ngo arusheho gukurura abagabo gusa yabikorerwaga n’abatabifitiye uburenganzira.

Uyu mugore Evita Law wari ufite sekuru washinze uruganda rukomeye muri Hong Kong rwari rufite agaciro k’amamiliyari,yapfuye ari kwibagisha muri Koreya y’Amagepfo.

Uyu mugore wapfuye mu kwezi kwa Mbere ntibihite bimenyekana ko ari uku kubagwa kwamuhitanye,yabikoze mu rwego rwo kwitegura ibirori by’isabukuru ye y’imyaka 35.

Polisi yo muri Koreya y’Amajyepfo yavuze ko uyu mugore yapfuye kubera kutita ku bintu kw’abaganga bamubaze.

Urupfu rw’uyu mugore rwatewe n’ikinya bamuteye bari kumubaga,aho polisi yatangaje ko aba baganga batigeze banasuzuma imiti bari gutera uyu mugore.

Madamu Law yataye ubwenge ahita yimurirwa mu bitaro by’ahitwa Gangnam ari naho yaguye asiga umugabo we bari bamaranye imyaka 10 n’umwana umwe w’umuhungu.

Umugabo wa Law witwa Danny Chi yagize ati “Urupfu rwe ruteye agahinda,ntirwari rukwiriye ndetse habaye kwica amategeko.

Madamu Law yari umwuzukuru w’umuherwe witwa Law Ting-pong,wari ufite uruganda rukomeye rwitwa Bossini rukora imyenda rwamwinjirizaga amamiliyoni menshi.

Umuryango wa Law wari uwa 31 mu mwaka wa 2017 mu miryango itunze amamiliyari menshi y’amadolari kuko Forbes yavuze ko bari batunze miliyari zisaga 8 z’amadolari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa