skol
fortebet

Umunyezamu Kimenyi Yves yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho ye yambaye ubusa yagiye hanze

Yanditswe: Monday 15, Apr 2019

Sponsored Ad

Umunyezamu Kimenyi Yves wa APR FC n’Amavubi, yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho ye yambaye ubusa buri buri,ubwambure bwe bugaragara,yagiye hanze.

Sponsored Ad

Uyu munyezamu ukiri muto, yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kujya hanze kw’aya mashusho ye yambaye ubusa buri buri, kuko uwayakwirakwije yemeje ko ariwe wayahereje umukobwa barimo baganirira kuri Skype.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2019 nibwo aya mashusho agaragaramo ibice by’umubiri by’uyu munyezamu birimo n’imyanya ndanga gitsina ye yasakaye gusa ntiharamenyekana uwayashyize hanze,agakwirakwira.

Kimenyi Yves ari mu bakinnyi ba APR FC bamaze iminsi bari kwitegura mukeba wabo Rayon Sports bahanganiye igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka.

Kimenyi Yves asanzwe afite umukunzi bari kumwe ubwo yahabwaga igihembo cy’umunyezamu mwiza w’umwaka ushize gusa benshi baravuga ko ariwe wayashyize hanze.

Kimenyi Yves wavutse tariki 13 Ukwakira 1996 yageze muri APR FC mu 2013 avuye mu Isonga FC yakiniye kuva mu 2011.

Nta byinshi Umuryango urabasha kumenya kuri aya mashusho ya Kimenyi Yves yambaye ubusa,gusa turacyakomeza kubikurikirana.

Ibitekerezo

  • Ubwo c iyo ndaya yumugorewe yu mu rayon niko bayitumye kugirango bamwice mumutwe?!!!!sha murabeshya nubundi kuri wagatandatu tuzabamesa tubasuzugure nkuko bisanzwe imyaka 3 irashize mudatsinda NYAMUKANDAGIRA urunva rero nta rimwe umugore azaba umugabo

    Rogers ibyo gufana tubireke gato nubwo bishoboka, ahubwo njye ndibaza nti:

    Ni gute umuntu w’umugabo w’igihagararo nka kiriya, utarwaye mu mutwe ajya imbere ya Camera akifata amafoto nkariya y’ubuginga Koko!!? yerekana ubusa bwe Koko? Ni ibiyobya bwenge baba banyweye se cg? Biteye agahinda pe!!

    Ubu Stars butagira ubwenge no kwihesha agaciro ntacyo bumaze.

    Gusa nagaye cyane uwasakaje aya mashusho nawe nta bwenge kuko ntacyo yamurushije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa