skol
Kigali
startimes

Umupangayi yatwikiwe mu nzu na shebuja nyuma yo kubura amafaranga yo kumwishyura kubera Coronavirus

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 June 2020 Yasuwe: 6134

Umupangayi witwa Amos Ssuubi w’imyaka 23 wo mu gihugu cya Uganda yatwikiwe mu nzu yari akodesheje na nyirayo witwa Bruno amuhora ko yananiwe kumwishyura amadeni yari amurimo y’iyi nzu yakodeshaga.


Uyu mupangayi wari utuye mu Karere ka Masaka mu gace kitwa Ssenyange yatwikiwe mu nzu na shebuja bivugwa ko asanzwe ashinzwe umutekano amuziza ko ataramwishyura amafaranga y’ubukode.

Bwana Amos Ssuubi yajyanwe igitaraganya mu bitaro bya Masaka Regional Referral Hospital aho ari kuvurwa ubushye yatewe n’umuriro w’iyi nzu yakodeshaga bakayitwika.

Uyu Amos yatangaje ko uyu shebuja yari amaze iminsi amutera ubwoba ko agomba kumwishyura cyangwa akazamwica,byatumye ajya kwishinganisha kushinzwe umudugudu.

Yagize ati "Nagiye kumva ndyamye numva umuriro mwinshi mu nzu ndebye mbona inzu yose yafashwe mpitamo gushakisha uko nsohoka gukiza amagara yanjye nibwo nakomerekaga amaboko yombi ndetse n’ibirenge no ku munwa ».

Nyiri inzu namubwiye ko ukwezi kwa 5 ntakoze akazi kubera gahunda ya guma mu rugo (lockdown) no kubera COVID-19 ko nzamwishyura buhoro buhoro nkuko Leta yabitangaje maze arambwira ngo iyi nzu ntabwo ari iya Perezida Museveni kandi ayo mabwiriza ye twe ba nyiri amazu ntabwo atureba kuko inzu n’izacu."

Nubwo Amos yamenyesheje ubuyobozi amagambo nyiri inzu yamubwiraga ko azamutwikira mu nzu,ntacyo bwakoze kugeza ubwo umugambi wa nyiri inzu awushyize mu bikorwa ariko Imana ikinga ukuboko umuriro ntiwamwica.

Nyina wa Amos Ssuubi witwa Joyce Namwanje yasabye ko inzego zishinzwe umutekano zaha ubutabera umuhungu we ndetse zigategeka uyu Bruno kwishyura amafaranga yose ibitaro bizasaba kugira ngo umuhungu we avurwe.

Abaturanyi ba Amos bavuze ko uyu Bruno yabaswe cyane n’inzoga ndetse ngo akenshi yazaga kubaza abapangayi amafaranga y’amezi bamwishyuye kera kubera kunywa akibagirwa.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umusore yahimbye uburwayi budasanzwe kugira ngo abone uko abenga umukunzi...

Umugabo witwa Nwoke Agulu wo mu gihugu cya Nigeria yagiye kuri Twitter ye...
26 September 2020 Yasuwe: 4853 0

Umukobwa w’uburanga budasanzwe uri gukoresha imyitozo abakinnyi ba Borussia...

Umukobwa witwa Alica Schmidt uri gufasha abakinnyi ba Borrusia Dortmund...
26 September 2020 Yasuwe: 3555 0

Umugabo yasabye gatanya n’umugore we kubera ko ari umuhanuzikazi...

Umugabo witwa John Mumba wo mu gace kitwa Makeni Simonson muri...
24 September 2020 Yasuwe: 1982 1

Umurambo wasabye amazi yo kunywa mbere yo gushyingurwa

Ibaze nawe kuri ibi bintu bisa n’igitangaza byabereye mu gace ka Ahero...
22 September 2020 Yasuwe: 7338 1

Umushoferi yagonze umugenzi ari kwambukiranya umuhanda ariruka nyuma amenya...

Umushoferi w’umugore witwa Fatheha Begum Abedin ukomoka mu gihugu...
21 September 2020 Yasuwe: 7907 0

Abasore 3 bakatiwe igihano cyo gucibwa intoki 4 buri wese bazira...

Urukiko rwo mu gihugu cya Irani rwakatiye abasore 3 barimo uwitwa Hadi...
19 September 2020 Yasuwe: 2273 0