skol
fortebet

Umupasiteri ukomeye yasambanye n’umuyoboke we amutera inda

Yanditswe: Saturday 22, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rukuru rwo muri Zambia mu mujyi wa Lusaka rwategetse umupasiteri witwa Douglas Mulongoti w’itorero Pentecostal Holiness Church Joyful Assemblies kwishyura ibihumbi 25 by’amafaranga akoreshwa muri Zambia nyuma yo gusambanya umugore w’abandi akamutera inda.

Sponsored Ad

Uyu Mulongoti yasambanyije umugore w’umugabo witwa Omedi Musonda wari usanzwe asengera mu rusengero rwe amutera inda banabyarana umwana.

Reverend Mulongoti n’umugabo w’imyaka 58 usanzwe ari mu bantu bazwi cyane mu gihugu cya Zambia mu gukora umurimo w’ibwirizabutumwa.

Muri iki gihugu kandi imanza z’abantu baregera indishyi kubera abagabo babasambanyiriza abagore zikomeje kwiyongera kuko undi mugabo w’imyaka 33 witwa Chibilika Himagaya ukomoka mu gace kitwa Simoonga muriMwanachingwala mu gihugu cya Zambia,yareze abagabo 3 bo mu muryango umwe ko bamusambanyirije umugore.

Chibilika Himagaya yabwiye urukiko ko ashaka indishyi y’ibihumbi 21 by’amafaranga akoreshwa muri Zambia ku bagabo 3 bafitanye isano bamusambanyirije umugore mu bihe bitandukanye.

Abagabo avuga ko bamusambanyirije umugore w’imyaka 20 witwa Vanessa Kabali barimo uw’imyaka 28 witwa Martin Chilala, Bellon Chilokota w’imyaka 48 na Malambo Chilokota w’imyaka 26.

Vanessa Kabali yemereye urukiko rwa Mwanachingwala ko aba bagabo bose basambanye muri Mata uyu mwaka ariko babikoze mu byiciro hakaza umwe umwe.

Uyu Himagaya yavuze ko yifuza ko yifuza ko Martin amwishyura ibihumbi 10, 000 byo muri Zambia kubera ko yamaranye umugore we icyumweru.Arasaba Bellon ibihumbi 7 naho uwitwa Malambo amusaba ibihumbi 4.

Umucamanza witwa Maseal Sakala yabwiye abakurikiye urubanza ko ruzakomeza kuwa 26 uku kwezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa