skol
fortebet

Umupasiteri wafotowe ari kwereka abakirisitu uburyo bazajya bakoramo imibonano mpuzabitsina yaciye ibintu hose[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 25, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Muri gihugu cya Uganda Umupasiteri yafotowe ari kwereka abakiristu uburyo bazajya bakora imibonano mpuzabitsina n’abagabo babo.

Sponsored Ad

Uganda hamaze iminsi hakwirakwira amashusho y’umupasiteri utarangajwe amazina, ari kwerekera abagore uburyo bazajya bakorana imibonano n’abagabo babo. Ni mugihe icyo gikorwa yagikoranaga n’umwe mu bakirisitu be imbere y’ikoraniro ry’abari bitabiriye amateraniro.

Iyi nkuru yavugishije abatari bacye, aho benshi bagaragaje kunenga bikomeye uyu mugabo w’umupasiteri gukorera ibikorwa by’urukozasoni mu materaniro.

Akavidewo k’amasegonda 40 kari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, kagaragaza uyu mu Pasiteri ahamagara umwe mu bagore bari mu materaniro, amuzana imbere maze amuryamisha ku gasambi kari imbere, atangira kwerekera abagore bari muri ayo materaniro uburyo bazajya bakoresha bashimisha abagabo babo.

Muri aya mashusho, uyu mupasiteri ubwo yakoraga icyo gikorwa cy’urukozasoni, abakirisitu bakomaga akaruru abandi baseka cyane bigaragara ko batangajwe n’ibyo uyu mupasiteri ari gukora.

Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, ababonye ayo mashusho bose bagaragaje uburakari kuri uyu mugabo, bavuga ko atari ubupasiteri nyakuri ko ahubwo agamije kuyobya abakirisitu, basaba ko inzego z’umutekano zamukurikirana.

Mu gihe mu minsi ya none amatorero n’amadini arimo kugenda yiyongera, ni nako hagenda hagaragara ibikorwa biteye ubwoba by’abiyita abakozi b’Imana, aho usanga bakorera abakirisitu babo ibikorwa bidasanzwe ndetse biteye ubwoba babizeza ko bigamije kubakiza ibyaha no kubunga n’Imana.

Ibitekerezo

  • Kiriziya ni imwe itunganye cathoric. Bazababwize iki ngo bumve?

    Namwe muge mwibaza impamvu amadini yiyongera cyane,nyamara muli 1 Abakorinto 1:10,Imana isaba abakristu nyakuri "kuba idini rimwe,ntibacikemo ibice".Pastors bashing amadini kubera gushaka amafaranga n’ibyubahiro gusa,bakitwaza bible.Nubwo biyita "abakozi b’Imana",Abaroma 16:18,havuga ko ari "abakozi b’inda zabo".Umukristu nyakuri,bisobanura umuntu wigana KRISTU.Yesu n’Abigishwa be,nta na rimwe basabaga icyacumi,kubera ko cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi.Niyo mpamvu muli Matayo 10:8,Yesu yadusabye "gukora umurimo w’imana ku buntu".Natwe tukamwigana,tukajya mu nzira tukabwiriza abantu ijambo ry’Imana ku buntu.Nta na rimwe uzabona Pastor cyangwa abayoboke be bajya mu nzira bakabwiriza abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa