Kigali
startimes

Umupasiteri yafashwe ari gutaba igishushanyo mu rugo rw’umuntu kugira ngo aze kumubeshya ko akora ibitangaza

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 October 2019 Yasuwe: 3809

Umupasiteri w’umunya Nigeria w’umunyamitwe yafatiwe hafi y’urugo rw’umugabo w’umukire ari gutaba igishushanyo mu butaka kugira ngo aze kubabeshya ko batezwe uburozi kugira ngo bamuhe amafaranga.



Uyu mupasiteri yafatiwe muri Leta ya Anambra hafi y’urugo rw’umwe mu muryango w’umukire wo muri aka gace ari gutaba mu cyobo iki cyobo,niko gushyirwa muri iki cyobo yari amaze gucukura cyari cyuzuyemo ibyondo.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku rubuga rwa Facebook,yagaragaje uyu mupasiteri w’ikinyoma afite iki gishushanyo yashakaga gushyira muri iki cyobo yari yacukuye ngo aze kubeshya uyu mukire ko yari yararozwe ariko yamukijije.

Uyu mugabo w’umupasiteri yari yaje muri aka gace kubera ko yari yishyuwe akayabo n’uyu mukire yari yabeshye ko iwe hari ikibazo gikomeye agomba kumwishyura kugira ngo aze kumusengera bagitaburure mu butaka.

Uwitwa Nwanonenyi Ndigbo washyize hanze iyi video yabwiye abantu ko bagomba kureka gukurikira buhumyi abapasiteri babeshya ko bakora ibitangaza nkuko uyu yabigenje.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abakozi ba UN bahagaritswe bazira gufatwa amashusho bari gusambanira mu...

Umuryango w’abibumbye (ONU/UN) washyize mu kiruhuko kidahemberwa abakozi...
3 July 2020 Yasuwe: 1630 0

Idubu riherutse gukomeretsa bikabije umwana na se ryakatiwe igihano...

Idubu ryo mu gihugu cy’Ubutaliyani riherutse gukomeretsa bikabije umugabo...
1 July 2020 Yasuwe: 2035 0

Umugore yaciye ibintu hirya no hino kubera kubyarira mu muhanda ku manywa...

Umugore wo muri Amerika witwa Susan Anderson yatunguye benshi kubera...
1 July 2020 Yasuwe: 3111 0

Ubusugi bw’igipupe cyifashishwa mu gutera akabariro bwashyizwe mu cyamunara...

Ikigo gikora ibipupe byifashishwa mu gutera akabariro cyitwa Eve’s Robot...
29 June 2020 Yasuwe: 3869 2

Uwahoze ari inshuti ya Putin yashyize hanze amafoto y’abakobwa be yari...

Uwahoze ari inshuti ya Vladmir Putin yamuhemukiye ashyira hanze amafoto...
25 June 2020 Yasuwe: 6462 2

Umugore yaburiwe irengero nyuma yo gusambanya umwana w’imyaka 10 w’umukunzi...

Polisi yo mu gace kitwa Makueni mu gihugu cya Kenya iri guhiga bukware...
25 June 2020 Yasuwe: 2504 0