skol
fortebet

Umupasiteri yakoze ibitangaza byaherukaga gukorwa na Yesu ubwo yazuraga umuntu wari wapfuye akava mu isanduku yararimo akagenda[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditswe: Monday 25, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Ntibisanzwe ko humvikana umuntu kuri iyi Si ya Rurema waba ufite ububasha bwo kuzura abapfuye dore ko ubu bubasha tubuzi ndetse twabuherukaga mu bihe bya Yezu ubwo yari akiri kuri iyi Si azura ba Razaro, umukobwa wa Yayiro n’abandi.

Sponsored Ad

Gusa Imana iracyakoresha abantu bayo dore ko kuri iki cyumweru tariki ya 24 Gashyantare 2019 hongeye kugaragara igitangaza, aho umupasiteri yazuye umuntu wari ujyanwe guhambwa birangira avanwe mu mva asubizwa mu buzima.

Nubwo bidasanzwe bongeye kubaho, Pasiteri witwa Alph Lukau wo muri Afrika y’epfo kuri uyu wa 24 Gashyantare 2019 ,ubwo yari ayoboye isengesho mu rusengero rwe rwitwa Alleluia Ministries International ruri i Johannesburg,abaturage bari bajyanye umurambo muri zimbabwe ku wushyingura banyuze iruhande rw’uru rusengero bumva mu isanduku batwayemo umuntu atangiye kunyeganyega barahagarara .

Uyu Mupasiteri yakomeje gusengera uwo muntu kugeza azutse amukura mu mva, arahaguruka asubira mu buzima.

Nk’uko binagaragara mu mashusho yafashwe ubwo iki gikorwa cyabaga,agaragaza uyu mukozi w’Imana asengera uwo muntu kugeza avuye mu mva ndetse atangira gutembera mu rusengero agaragara ko ari mutaraga, abari aho birabarenga baha Imana icyubahiro nk’uko binagaragara muri aya mashusho abigaragaza hasi aha.

Ibitekerezo

  • Tujye tujijuka.Aba bavuga ko bakora IBITANGAZA,babita "Charlatans".Ni imitwe gusa bateka,bakoresheje "amayeli" menshi.Niba mukurikira ibiganiro bya TV,mwari kuba mwarabonye abantu bashinja Pastor Ntambara uvuga ko akora ibitangaza,nyamara ahubwo abaha amafaranga ngo baze bigize abantu bamugaye.Buriya Pastor yabanje kumvikana n’uyu wigize "umupfu".
    Ngo yahagurutse agenda mu rusengero!!!Umuntu wapfuye iteka aba ari weak.Mwibuke ko na Yesu amaze kuzura Lazaro,yasabye ko babanza kumuha ibyo kurya.Ikindi kandi,YESU yadusabye gukorera Imana tudasaba abantu amafaranga.Iyo wahaga Abigishwa be amafaranga,barakubwiraga ngo "uragapfana n’ayo mafaranga yawe".Bisome muli Ibyakozwe 8:18-20.
    Icyerekana neza yuko aba atari "abakozi b’Imana",nuko baba bagenzwa n’ifaranga buri gihe.Bigatuma bateka imitwe.Ni kangahe Bishop Rugagi yavuze ngo azajya kuzura abantu muli Faysal na CHK?Ko se atagiyeyo?

    Nakagize icyo mbivugaho ariko ikigero kimyunvire yanjye ntigihagije gusobanukirwa ibi Bintu , ariko I yaba byashobokaga hagakorwa iperereza ryuzuye kurupfu , uburwayi bwahiyanye wazutse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa