skol
fortebet

Umupilote yapfuye ubwo yashakaga kugongesha indege umugore we wari utwite bari bamaze gushwana

Yanditswe: Monday 25, Mar 2019

Sponsored Ad

Umupilote witwa Charl Viljoen, ukomoka muri Afurika y’Epfo yahitanywe n’impanuka y’indege yakoze ubwo yashakaga kugongesha indege yari yibye umugore we bari bamaze gushwanira mu birori byo kwitegura umwana.

Sponsored Ad

Charl Viljoen yagize uburakari bwinshi ubwo yari amaze gushwanira n’umugore we mu gihugu cya Botswana bari mu birori byo kwitegura umwana (baby Shower)ahita ajya aho iyi ndege yari iparitse arayigurutsa ashaka kugonga inzu uyu mugore we na bagenzi be bari barimo,birangira ahasize ubuzima.

Uyu mugabo w’umupilote yashwanye n’umugore we bari muri ibi birori,abashyitsi bari batumiwe bamusohora nabi niko kugenda yiba indege ku kibuga cy’indege,ayigongesha inzu barimo gusa nta n’umwe wapfiriye muri iyi nzu uretse we wari mu ndege.

Mbere y’uko uyu mugabo agonga inzu yarimo uyu mugore we n’anbashyitsi yahamagaye inshuti yeyzari muri iki kirori ayibaza niba umugore we arimo ngo aze amwice birangira uyu mugabo avugije induru asaba abantu ko bahunga,bibafasha kurokoka.

Uretse iyi nzu yabereyemo ikirori yahiye,umunara uyobora indege ndetse n’imodoka 13 z’abashitsi nazo zarahiye.

Abantu basaga 50 barokotse iyi ndege ya Viljoen yagongeye inzu mu mujyi wa Gaborone hafi y’ikibuga cy’indege Matsieng Airfield,kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize.






Uyu mupilote yagerageje kwica umugore we akoresheje indege, aba ariwe uhasiga ubuzima

Ibitekerezo

  • Abefeso 4:26,habwira abakristu ngo "nibarakara,ntibikamare igihe barakaye".Bisaba self-control.Bible idusaba ko niba umuntu aturakaje,ikiza aruko twamuhunga,kugirango tutarakara tukarwana.Niba umuntu akwendereje,muhunge.Bene ibi bigira akamaro cyane hagati y’abashakanye.Tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,etc...Cyangwa amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa