addresiya
Kigali
startimes

Umupolisi wo muri Indonesia yafashwe ari guhata ibibazo umugabo akoresheje inzoka

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 February 2019 Yasuwe: 2666

Umupolisi wo muri Indonesia yafashwe amashusho ari guhata ibibazo umugabo wo mu gace kitwa Papua akoresheje inzoka,bituma benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.



Uyu mupolisi yakoze aya mahano ubwo yashakaga gutera ubwoba uyu musore kugira ngo yemere ibyaha ashinjwa byo kwiba telefoni, gusa inzego zishinzwe kurengera ikiremwamuntu zamwokeje igitutu bikomeye,ahitamo gusaba imbabazi.

Mu mashusho yakwirakwiriye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje uyu mupolisi ashyira mu ijosi ry’uyu mugabo iyi nzoka yari yizinze,ubwo yamuhataga ibibazo ku byerekeye ubujura bwa Telefoni.

Uyu mupolisi yahambiriye amaboko y’uyu mugabo inyuma,arangije azana iyi nzoka akajya ayimushyira mu maso no mu ijosi bituma avuza induru cyane kubera ubwoba.

Benshi mu babonye aya mashusho,bamaganye ubu bugome bw’uyu mupolisi ndetse basaba ko leta ya Indonesia yamufatira ibihano.

Iki gikorwa cyahagurukije abahagarariye Human Rights Watch bavuga ko ibyo uyu mupolisi yakoze ari iyicarubozo ryo ku rwego rwo hejuru ndetse umunyamategeko w’uyu muryango Victoria Koman yatangarije Associated Press ko ubu bugome bw’indengakamere burimo n’ivanguramoko.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Iyi ni Torture (iyica-rubozo) kandi UN yabuzanyije torture mu bihugu byose.Ahantu henshi muli bible,Imana ibuzanya torture,ndetse ikatubuza no gukorera inyamaswa Torture.Nubwo amadini menshi yigisha ko Imana izahanisha abanyabyaha "guhora ibatwika mu muriro utazima",siko bible ivuga.Muli Abaroma 6:23,havuga ko igihano cy’abanyabyaha ari "URUPFU" .Nukuvuga urupfu rwa burundu.Iyo abanyabyaha bapfuye baba batazazuka ku munsi wa nyuma.

    February 2019

Inzindi nkuru

Padiri w’Abahindu yaciye umutwe umuyoboke we mu rwego rwo gutambira imana...

Padiri w’idini ry’abahindu yaciye umutwe umugabo w’umuyoboke w’iri torero mu...
31 May 2020 Yasuwe: 3277 0

Ubuhinde: Inkende zateye ibitaro zitwara ibipimo by’abarwayi ba Coronavirus...

Mu gihugu cy’Ubuhinde haravugwa inkuru idasanzwe y’inkende zinjiye mu bitaro...
30 May 2020 Yasuwe: 2993 0

Umugabo yateye icyuma umuvandimwe we aramwica bapfuye amata

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru ibabaje y’abavandimwe 2 bicanye bapfa...
29 May 2020 Yasuwe: 3443 0

Umugabo wari ushaje kurusha abandi ku isi yapfuye, yahishuye ibanga ryo...

Bob Weighton w’ahitwa Hampshire mu Bwongereza niwe wari umugabo mukuru...
29 May 2020 Yasuwe: 2611 1

Musanze: Umusore yinjiye mu nzu agiye kwiba asohoka yihinduye umugore...

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 24 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Nyange ho...
27 May 2020 Yasuwe: 7478 0

Ingona bivugwa ko yari iya Hitler yapfuye ku myaka 84

Ingona [Alligator] yitwa Saturn yavumbuwe I Berlin n’Abongereza nyuma...
24 May 2020 Yasuwe: 4694 0