skol
fortebet

Umurambo wasabye amazi yo kunywa mbere yo gushyingurwa

Yanditswe: Tuesday 22, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ibaze nawe kuri ibi bintu bisa n’igitangaza byabereye mu gace ka Ahero gaherereye mu ntara ya Kisumu ho gihugu cya Kenya, aho abari bitabiriye umuhango wo gushyingura batunguwe no kumva umurambo wa nyakwigendera Denis Obiko usaba amazi yo kunywa mbere yuko wururutswa mu mva.

Sponsored Ad

Nk’uko abatuye muri kariya gace babitangarije kimwe mu bitangazamakuru byo muri Kenya, ngo ku wa kabiri w’icyumweru gishize ubwo habaga umuhango wo gushyingura nyakwigendera Denis Obiko, bivugwa ko ngo yari yapfuye urupfu rukomotse ku mbaraga zidasanzwe bikekwa ko ari iz’umwijima, bageze mu gihe cyo kururutsa umurambo mu mva abanza kubasaba amazi yo kunywa.

Mu gihe ishyingura ryajyaga mbere, mushiki w’uwashyingurwaga ngo yaguye igihumure yitura hasi, asaba abantu kujyana ikirahure cy’amazi ku isanduku ya musaza we.

Abakuru bo muri kariya gace basobanuye ko nyakwigendera ari we wavugiraga muri musaza we.

Umwe mu bitabiriye ishyingura yagize ati: “Yituye hasi ku butaka asaba amazi yo kunywa. Ijwi ntabwo ryari irye, ryari irya musaza we.”

Nyuma y’uko ayo mazi agejejwe ku isanduku, uwari wapfuye ngo yanasabye ko bazana umupira wo gukina na wo bakawushyira ku isanduku, anahamagara mu mazina incuti ze bakundaga gukinana agapira mbere y’uko apfa, nk’uko uwavuganye na KTN yakomeje abitangaza. Ati:

Nyuma yahise ahamagara incuti ze. Ebyiri muri zo zahise zigaragaza zitera ishoti wa mu pira abandi barebera.

Umusaza wo muri kariya gace witwa Ronald Ongari, yavuze ko ibyabaye muri kariya gace ari ibisanzwe bibaho mu gihe imyuka y’abakuru irakaye.

Ibitekerezo

  • Yego ko Nahimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa