skol
fortebet

Umuryango wasabwe kugurisha umwana wabo kubera kunanirwa kwishyura ibitaro

Yanditswe: Tuesday 01, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Shiv Charan n’umugore wa Babita bananiwe kwishyura ibitaro amafaranga yo kubaga uyu mugore bituma ibitaro bya Agra bibategeka kugurisha umwana babyaye kugira ngo babone inyishyu,agurwa amapawundi 1000 angana na miliyoni FRW.

Sponsored Ad

Uyu muryango wo mu Buhindi wasabwe kugurisha uyu mwana ibitaro kubera ubukene bukabije bafite ariyo mpamvu bananiwe kwishyura ibitaro byafashije umugore we kubyara abazwe.

Aba babyeyi bakimara kugurisha uyu mwana,barekuwe n’ibitaro banahabwa amapawundi 350 yari asigaye angana n’ibihumbi 350 FRW.

Uyu mugabo usanzwe atwara utumodoka dutwara abagenzi mu Buhindi,yavuze ko nta mafaranga afite ndetse yemera kugurisha uyu mwana nubwo we yemeza ko yabihatirijwe n’abayobozi babyo.

Umuyobozi w’ibitaro bya Agra witwa Seema Gupta, yavuze ko ababyeyi b’uyu mwana banze ko atwarwa n’ababyeyi b’abagiraneza ngo bamwishyurire bamurere ahubwo bahitamo ko agurishwa.

Aba babyeyi bavuze ko bahatirijwe gusinya ku mpapuro zo kugurisha uyu mwana ndetse bo barifuza kongera guhabwa umwana wabo.

Bwana Charan w’imyaka 45,yavuze ko we n’umugore we nta n’umwe uzi gusoma ariyo mpamvu basinye kuri izi nyandiko batabizi.

Uyu muryango uvuga ko ufite abana batanu kandi umugabo akorera amarupe 100 ku munsi mu gutwara abagenzi mu kamodoka.

Babita yabyaye mu cyumweru gishize ariko yatunguwe no kubwirwa ko agomba kugurisha uyu mwana kugira ngo bishyure ibitaro.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru The Times of India n’uko imiryango ikize cyane mu Buhindi ishaka abana ibagura ku babyeyi batishoboye ndetse ngo habamo amanyanga menshi mu kubagura.

Abashinzwe umutekano batangaje ko iki kirego cy’aba babyeyi kigiye kwigwaho bagasubizwa umwana wabo vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa