addresiya
Kigali
startimes

Umusaza w’imyaka 68 yafashwe yambaye ubusa ari gusambanyiriza inka mu gihuru

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 September 2019 Yasuwe: 5401

Umusaza w’imyaka 68 witwa Manoon Bunjin yatawe muri yombi azira gufatwa yambaye ubusa ari gusambanya inka y’umuturanyi we bituma urukiko rumuca akayabo k’ibihumbi 8000 by’amafaranga y’u Rwanda.



Uyu musaza yafashwe yambaye ubusa amereye nabi iyi nka mu gihuru cyo mu gace kitwa Songkhla mu majyepfo ya Thailand.

Uyu Manoon yafashwe na nyiri iyi nka wahurujwe n’abantu babonye uyu musaza ari gusambanya inka ye bahita bajya kumubwira nawe polisi zisanga yambaye ubusa ari kumwe n’iyi nka imaze imyaka 2 ivutse.

Uyu musaza akimara gufatwa yahakanye ko yarimo gusambanya iyi nka,ahubwo yemeza ko yarimo gushaka ubwatsi gusa yatamajwe n’amafoto yafashwe yambaye ubusa buri buri.

Uyu musaza yaciwe amafaranga 300 akoreshwa muri Thailand yitwa Baht kubera ko yambariye ubusa mu ruhame gusa ntiyahaniwe gusambanya inka kuko mu mategeko yo muri iki gihugu nta tegeko ribihana.

Umukuru wa polisi y’ahitwa Hat Yai yagize ati “Twafashe Manoon tumuhata ibibazo aza kwemera ko yarimo gusambanya iyi nka.Maroon yaciwe amande y’ama Baht 300 kubera ko yambaye ubusa mu ruhame.”

Umugabo witwa Preecha Chaimunee w’imyaka 50 wabonye Manoon ari gusambanya inka yagize ati “Nari ntwaye imodoka numva nyiri inka ari gusakuza asaba ubufasha,mufasha gufata uyu musaza.Twabonye amasohora ku maguru ye no mu nka.Twahise dutekereza ko yari amaze gukora imibonano mpuzabitsina ubwo twari tuhageze.”

Uyu musaza yahise yambara imyenda ye bamujyana kuri polisi aho yemeye ko yasambanyije iyi nka ndetse ngo yari asanzwe asambanya inyamaswa.




Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Itegeko Rihana ryo mu Rwanda (Penal Code) nomero 68/2018 rihanisha hagati y’amezi 6 n’umwaka umwe umuntu usambanyije itungo (bestiality).Ibi bikurikira byose ni ubusambanyi (porneia): Gusambana bisanzwe,bestiality,gutingana,attouchement sexuel,lesbianism,etc...Ni icyaha kizabuza ubuzima bw’iteka abantu benshi.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    September 2019

Inzindi nkuru

Ubuhinde: Inkende zateye ibitaro zitwara ibipimo by’abarwayi ba Coronavirus...

Mu gihugu cy’Ubuhinde haravugwa inkuru idasanzwe y’inkende zinjiye mu bitaro...
30 May 2020 Yasuwe: 2706 0

Umugabo yateye icyuma umuvandimwe we aramwica bapfuye amata

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru ibabaje y’abavandimwe 2 bicanye bapfa...
29 May 2020 Yasuwe: 3141 0

Umugabo wari ushaje kurusha abandi ku isi yapfuye, yahishuye ibanga ryo...

Bob Weighton w’ahitwa Hampshire mu Bwongereza niwe wari umugabo mukuru...
29 May 2020 Yasuwe: 2313 1

Musanze: Umusore yinjiye mu nzu agiye kwiba asohoka yihinduye umugore...

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 24 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Nyange ho...
27 May 2020 Yasuwe: 7297 0

Ingona bivugwa ko yari iya Hitler yapfuye ku myaka 84

Ingona [Alligator] yitwa Saturn yavumbuwe I Berlin n’Abongereza nyuma...
24 May 2020 Yasuwe: 4646 0

Ingona ishaje yananiwe kurya umukobwa yafatiye mu mazi ari koga...

Mu gihugu cya Indonesia haravugwa inkuru y’ingona yacakiye umukobwa w’imyaka...
23 May 2020 Yasuwe: 7731 0