skol
fortebet

Umushoferi wa Taxi yakubise umugenzi aramukomeretsa amuziza kwibagirirwa telefoni ye mu modoka

Yanditswe: Friday 02, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umubyeyi w’abana 4 witwa Bianca Butler w’imyaka 26,arasaba ubutabera nyuma yo gukubitwa bikomeye n’umushoferi wa Taxi ibipfunsi mu maso amuziza ko yibagiriwe ibintu bye birimo na Telefoni mu modoka ye bigatuma ba shebuja bamutegeka kubigarurira.

Sponsored Ad

Uyu mugore yashyize hanze amafoto agaragaza isura ye yuzuye ibikomere yatewe n’uyu mushoferi wa Taxi wamukubise cyane amushinja uburangazi nyuma yo gusiga muri taxi ye ibikoresho bye yari yitwaje.

Uyu mugore yavuze ko iyi taxi yamugejeje ku muryango w’inzu y’inshuti ye yari agiye gusura ariko nyuma y’akanya gato aza kwibuka ko yibagiriwe ibintu bye muri iyi modoka niko guhamagara ku biro by’iyi kompanyi ya Taxi zitwara abagenzi.

Uyu mugore yavuze ko yishyuye ikiguzi cy’amapawundi 10 kugira ngo iyi taxi igarure ibi bintu bye.

Uyu mugore yavuze ko uyu mushoferi wa Taxi akimugeraho yahise amukubite ibipfunsi mu maso,amutura hasi ndetse aramukandagira.

Uyu mugore yavuze ko uyu mushoferi yahise ajugunya igikapu cye yari yibagiriwe mu modoka ye ahita yatsa imodoka arigendera.

Yagize ati “Umushoferi yarampamagaye ko ahageze,mubwira ko ngiye kumureba.Ngeze hanze yahise asohoka mu modoka ankubita ibipfunsi mu maso,nitura hasi.

Yahise atangira kunkandagira mu isura.Namubajije impamvu ari kunkubita ahita afata igikapu cyanjye akijugunya hasi arigendera.Umuntu wabonye ibyo biba yahise amfasha anjyana mu rugo rwe anyitaho ndataha.”

Uyu mugore yaje kujyanwa kwa muganga mu ntangiriro z’iki cyumweru aho ari gukira kuri ubu.

Uyu mugore yavuze koi bi byabereye ahitwa Staffordshire mu Bwongereza kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Polisi yo muri aka gace yavuze ko yamaze kwakira iki kirego iri no gukora iperereza ku byabaye cyane ko uyu mugore ngo yakomeretse cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa