skol
fortebet

Umusifuzi w’umugore ufite uburanga buhebuje yashyize hanze amafoto akurura abagabo yaciye ibintu ku mbuba nkoranyambaga [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 14, Feb 2019

Sponsored Ad

Umutaliyanikazi Claudia Romani usifura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Butaliyani,Serie A,yashyize hanze amafoto akurura abagabo ku munsi wa Saint valentin bituma benshi bacika ururondogoro.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’imyaka 36 ufatwa nk’umusifuzikazi wa mbere ku isi ufite uburanga burangaza,yeretse abagabo ko ibimuvugwaho ari ukuri,ashyira hanze amafoto menshi yambaye utwenda tw’imbere.

Claudia Romani watsindiye gusifura imikino nk’uwabigize umwuga yatumye ibinyamakuru byinshi byo mu Butaliyani no ku isi bicika ururondogoro kubera aya mafoto yashyize hanze kuri uyu munsi wahariwe abakundana.

Uyu mugore usanzwe ari umunyamideli ndetse agakora no kuri TV,asifura imwe mu mikino ya Serie A na Serie B mu Butaliyani aho yavuze ko nta kintu yishimira nko kwiruka mu kibuga asifurira abakinnyi.

Uyu musifuzikazi yagiye ateza urunturuntu mu bafana kuko yigeze kwifotoza yambaye imyenda ya AC Milan ndetse bivugwa ko yigeze gukundana na Filipo Inzaghi,umunyabigwi mu mupira w’amaguru mu Butaliyani.

Ubwiza bwa Claudia Romani bwatumye yigarurira benshi mu bagabo bo mu Butaliyani aho abantu bagera ku bihumbi 833 bamukurikira kuri Instagram biganjemo abagabo.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa