skol
fortebet

Umusore amaze gutakaza ibihumbi 20 by’amadolari yihinduza ngo ase na Dragon

Yanditswe: Wednesday 03, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Umusore witwa Joshua Burns, ukomoka muri Canada,akomeje gushora akayabo k’amafaranga kugira ngo ase n’inyamaswa y’inkazi ya Dragon ikunze kuvugwa cyane mu mafilime.

Sponsored Ad

Uyu musore kuva mu bwana ngo yakundaga cyane dragon ndetse guhera ku myaka 19 yatangiye kwihindura kugira ngo agere ku nzozi ze zo gusa nayo.

Kugeza ubu Bwana Joshua amaze gushora ibihumbi 20 by’amadolari kugira ngo ase n’iki kinyamaswa cy’inkazi gicira umuriro binyuze mu kwishushanyaho amagaragamba no guhindura ibindi bice by’umubiri we.

Uyu musore afite gahunda yo kwihindura umubiri cyane kugeza ubwo azaba umuntu wa mbere wihinduye ku isi.

Ku myaka 18 nibwo uyu musore yishyizeho igishushanyo cya mbere ku mubiri hanyuma aza gucamo kabiri ururimi rwe,amatwi arayapfumura,amaso arayahindura n’ibindi.

Ntabwo yarekeye aho kuko yaguze amahembe yo gushyira ku mutwe n’amaboko ye yishushanyo amagaragamba.

Uyu mugabo yavuze ko ubu yumva ameze neza kubera impinduka amaze gushyira ku mubiri we zirimo no kwisiga irangi risa n’icyatsi umubiri wose


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa