skol
fortebet

Umusore n’inkumi bavumbuye ko bavukana habura iminsi mike ngo bakore ubukwe

Yanditswe: Tuesday 03, Mar 2020

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’umusore n’inkumi bari bamaze igihe bari mu rukundo rudasanzwe ariko bakaba bavumbuye ko bavukana ubwo umukobwa yari agiye kwerekanwa kwa sebukwe.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Kameme TV cyatangaje ko aba bantu bombi bakomoka mu mujyi wa Nairobi bari bamaze iminsi mu munyenga w’urukundo batazi ko bavukana kugeza ubwo uyu musore yasabye uyu mukunzi we ko bajyana iwabo kumwereka ababyeyi.

Se w’umuhungu akibona uyu mukobwa yakubiswe n’inkuba ahita asaba aba bakundanye gusesa amasezerano y’ubukwe bwabo.

Uyu musaza yabwiye umuhungu we ko uyu mukobwa agiye gushaka ari mushiki we yabyaye ku mugore yashatse bwa mbere.

Uyu musore yavuze ko yahuriye n’uyu mukobwa mu nzira ahita amukunda ndetse atera intambwe ikomeye yo kubimubwira kugeza ubwo biyemeje kurushinga.

Uyu mukobwa witeguraga kuba umugore yavuze ko afite ubwoba bwo kongera kujya mu rukundo kuko ngo hari igihe undi wamutereta nawe yaba ari uwo mu muryango we.

Abasaza bo mu bwoko bw’aba Kikuyu batumiwe muri iki kibazo basabye aba bana guhagarika ubukwe kuko ngo gushakana bafitanye isano ari umuziro ndetse babikoze bazanira umuvumo umuryango wabo wose.

Ibitekerezo

  • Ayo namahano kabs ndashima abobazeyi arikose ntabwo bajyaga gusura abobabyeyi ngobahurireyo namayobera da

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa