Kigali

Umusore n’umukobwa bapfiriye rimwe nyuma y’iminota mike bamaze gukora ubukwe

Ubuzima   Yanditswe na: Martin Munezero 25 August 2019 Yasuwe: 5992

Umusore n’umukobwa bo muri Leta ya Texas bagonzwe n’ikamyo bahita bapfa nyuma y’iminota mike bamaze gusezerana imbere y’amategeko.



CNN yatangaje iyi nkuru kuri uyu wa Gatandatu, yatangaje ko umusore yitwa Harley Morgan wari ufite imyaka 19 na Rhiannon Boudreaux wari ufite imyaka 20.

Baguye mu mujyi wa Orange muri Leta ya Texas. Polisi yo mu mujyi wa Orange yatangaje ko imodoka yari itwaye aba bageni yagonganye n’ikamyo yakururaga imashini ihinga. Ababyeyi b’umusore na bashiki be babonye abana babo bava mu mwuka w’abazima kuko bari babari inyuma.

Nyina Kennia yagize ati “Niboneye n’amaso umwana wanjye apfa. N’ubu ndacyafite amaraso y’umwana wanjye kuko nagerageje kumukura mu modoka. Ni ishusho itazasibangana mu buzima bwanjye bwose. Nzahora mbona ikamyo ikubita umwanya wanjye ikamwica kugeza igihe nzaba nkiri ku Isi.”

Ba nyakwigendera bateganyaga kuzakora ubukwe tariki 20 Ukuboza 2019 bari kumwe n’inshuti n’imiryango.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    RIP Ababuze ubuzima imana ibakire mubayo abasigaye nabo bihaangane

    2 months ago
  • chat_bubble mazina

    Ni inkuru ibabaje cyane.Bali bakiri bato cyane.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Umugabo yakase amatwi umugore we amuziza kumuca inyuma

Umunya Kenya witwa Joseph Simiyu Wafula yatawe muri yombi ashijnjwa...
14 November 2019 Yasuwe: 2885 0

Umugabo n’abagore be 28 bafite abana 111 akaba agiye gushaka undi...

Umugabo witwa Shadreck Chimbare w’imyaka 53 akaba ari n’uwahoze mu ngabo mu...
14 November 2019 Yasuwe: 3919 1

USA :Inka 3 zatwawe mu nkubi y’umuyaga zabonetse ari nzima

Inka eshatu zari zatwawe zikava ku kirwa cyo muri leta ya Carolina...
14 November 2019 Yasuwe: 3151 0

Umwana w’umukobwa w’imyaka 10 yatewe Inda na musaza we w’imyaka...

Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 10 y’amavuko, byagaragaye ko atwite...
13 November 2019 Yasuwe: 4719 0

Umugabo wo muri Kenya yatunguye benshi nyuma yo kwiburanira mu rukiko...

Umugabo wo muri Kenya witwa William Okumu yabonye ubwigenge nyuma yo...
13 November 2019 Yasuwe: 5356 0

Umukobwa w’imyaka 19 yabyariye mu kabyiniro mu masaha y’urukerera

Umukobwa wari waraye mu kabyiniro atwite,yatunguwe n’ibise mu masaha ya saa...
13 November 2019 Yasuwe: 3495 0