skol
fortebet

Umusore w’imyaka 29 ukomoka muri Nigeria yashyingiranywe n’umukecuru w’imyaka 61 mu bukwe bwatumye benshi bacika ururondogoro [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 08, Apr 2019

Sponsored Ad

Umunya Nigeria w’imyaka 29,witwa Jude Obi yatumye benshi bacika ururondogoro nyuma yo gushyingiranwa n’umukecuru w’imyaka 61 ukomoka muri USA, bahuriye kuri Facebook.

Sponsored Ad

Uyu musore ukiri muto yibasiwe bikomeye n’abantu ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko atashatse uyu mukecuru kubera amukunze ahubwo yabikoze kugira ngo yigire muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Uyu mugabo ukomoka mu ntara ya Delta,yishe umuco wo mu batuye muri iyi ntara kuko nta musore wemerewe gushakana n’umuntu ukubye kabiri imyaka ye.

Uyu musore bivugwa ko ari Umuhamya wa Yehova,amaze imyaka 2 ahuriye n’uyu mukecuru kuri Facebook,barakundana birakomera,none byarangiye barushinze mu bukwe butavuzweho rumwe.

Abakuru b’itorero ry’uyu musore baramurwanyije kuko nabo bakekaga ko ashatse uyu mukecuru atamukunze ahubwo ari ubwikunde bubimuteye kubera inyota yo gushaka kujya gutura muri USA.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa