skol
fortebet

Umusore w’imyaka 31 yashakanye n’umukecuru w’imyaka 79 mu bukwe bwavugishije benshi

Yanditswe: Saturday 23, Feb 2019

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 31 ukomoka muri Nigeria yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yashyingiranwaga n’umukecuru w’imyaka 79.

Sponsored Ad

Benshi bavuga ko urukundo ari impumyi,abandi bakabihakana ariko uyu mugabo utavuzwe amazina yatunguranye akora ibyo benshi batatekerezaga ashyingiranywa n’umukecuru rukukuri w’imyaka 79 atitaye ku magambo y’abantu.

Mu mafoto yacaracaye hirya no hino mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye,yagaragaje uyu musore n’uyu mukecuru bari gusomana mu rwego rwo kugaragaza ko bishimiye umubano wabo.

Nubwo byari bisanzwe ko abagore aribo bashaka abagabo babaruta,mu bihugu bya Africa hatangiye umuco wari umenyerewe n’abazungu aho abasore basigaye bashaka abagore bababyaye ndetse bakabashaka nta ni icyizere cyo kuzabyarana bafite.

Uretse aya mafoto y’uyu musore n’uyu mukecuru bashakanye ntabwo higeze hatangazwa byinshi ku bukwe bwabo n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa