skol
fortebet

Umusore watereye ivi mu ishyamba mu gihe cya Coronavirus yaciye ibintu [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 12, Jun 2020

Sponsored Ad

Byari bimenyerewe ko bamwe mu bakundana bakorera umuhango wo gutera ivi mu nzu z’akataraboneka,abandi bakabikorera ahantu huzuye abantu ariko umusore wo muri Uganda yatereye ivi muri pariki imbere ya za giraffes zimuhanze amaso.

Sponsored Ad

Gafotozi ukomeye muri Uganda witwa Makoma Nation utwara ba mukerarugendo muri iki gihugu yatunguye umukunzi we arapfukama ashyira ivi hasi niko kumusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera.

Ushinzwe umutekano wari imbere y’aba bombi ndetse n’utu dusumbashyamba nibo babonye ibirori ndetse nta gushidikanya ko babakomeye amashyi.

Muri iyi foto yakwirakwiriye cyane kuri Twitter,uyu musore yagaragaye ari kwambika impeta uyu mukunzi we imbere y’uyu mugabo ushinzwe umutekano wari ufite imbunda n’utu dusumbashyamba.

Uyu mukobwa wambitswe impeta n’uyu gafotozi yitwa Ronah Asiimwe, asanzwe afite iduka ryitwa Urban Rolex Booth riherereye I Mbarara mu Burengerazuba bwa Uganda ndetse ngo yize muri kaminuza ya Makelele.

Ronah Asiimwe yagize ati ‘Twagiye muri pariki dufite gahunda yo kwifotoza gusa iby’impeta ntabwo byarimo.Kwari ukwifotoza gusa niyo mpamvu twagiye twembi gusa.

Aba bombi batembereye muri pariki ya Queen Elizabeth no mu ishyamba rya Kibaale bagirana ibihe byiza byavuyemo no kwambikana impeta.

Makoma yavuze ko byamutwaye ibyumweru 2 ategura uko azatungura umukunzi we.Yavuze ko yavuganye n’umurinzi wa pariki ndetse na gafotozi ngo bari bazi gahunda ihari.Yavuze ko yari yifuje gutungurira umukunzi we imbere y’udusumbashyamba abigeraho.



Ibitekerezo

  • Ntibisanzwe!!! Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa