skol
fortebet

Umusore witeguraga ubukwe yaburiye mu nyanja habura iminsi mike ngo akore ubukwe

Yanditswe: Saturday 17, Apr 2021

Sponsored Ad

Umusore witwa Robert Frauenstein witeguraga kurushinga yaburiye mu nyanja ubwo yarimo kugendera hejuru y’amazi bikekwa ko ari igifi cya shark cyamuriye.

Sponsored Ad

Uyu musore witeguraga gukora ubukwe mu kwezi gutaha yaburiye mu Nyanja yagenderaga hejuru y’amazi ariko akantu yagenderagaho [bodyboard] kabonetse karumwe n’iyi shark.

Uyu mugabo w’imyaka 38 yari mu nyanja y’ahitwa Chinsta,muri Afurika y’Epfo,ari naho yaburiye.

Inshuti z’uyu mugabo zategereje ko mugenzi wabo wari mu nyanja muri siporo agaruka ku mucanga baraheba.

Aba batangiye gushakisha uyu mugenzi wabo ariko baramubura kugeza ubwo babonye akantu yagenderagaho karumwe cyane n’iki gifi cy’inkazi.

Hakoreshejwe indege 2 mu gushakisha bigizwemo uruhare n’ikigo cyitwa National Sea Rescue Institute (NSRI),abandi bakoresha ubwato ariko uwiteguraga kuba umugore we ntiyabonetse.

Umwe mu nshuti ze yagize ati “Dukwiriye kwemera ko shark y’umweru yariye Robert ndetse nta n’amahirwe y’uko bashobora kumubona.Umukunzi we Jana Hiles ari mu gahinda kenshi.Bari hafi kurushinga.”

Iyi shark yitwa Deep Blue,iba muri ako gace ipima toni 2.5 niyo bikekwa ko yariye uyu mugabo ndetse abatembereraga aho baburiwe.


Iyi shark niyo bikekwa ko yariye Robert witeguraga kurushinga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa