skol
fortebet

Umusore yaciye ibintu kubera ukuntu yaguze isoko ry’imyenda n’ibikoresho bihenze akabyuzuza mu cyumba yahaye umukobwa bagiye kurushinga [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 04, Jun 2020

Sponsored Ad

Umukobwa witeguraga kurushinga mu gihugu cya Australia yasazwe n’ibyishimo ubwo umukunzi we yamutunguraga akamuha icyumba cyuzuyemo inkweto zihenze,amasakoshi,n’ibindi bimufasha kwigira mwiza yamuguriye.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yatunguwe n’uyu musore bateganya kurushinga amwinjiza mu cyumba yamuteguriye cyuzuyemo ibikoresho byinshi cyane bimeze nkaho yaguze super Market yose akiyimurira mu rugo rwabo.

Uyu mukobwa yavuze ko ibikoresho byose yahawe n’uyu witegura kumubera umugabo byaguzwe mu masoko ahenze nka IKEA, Kmart cyangwa eBay.

Ibyishimo byarenze uyu mukobwa arangije asangiza abakunzi be kuri Facebook amafoto menshi agaragaza iki cyumba cyuzuye ibintu bihenze yahawe n’umukunzi we kugira ngo arusheho kumwigarurira.

Yagize ati ‘Ibintu byose yabiguze muri IKEA na Kmart uretse imitako,intebe y’idiva n’icyirori cya Hollywood yaguze eBay.

Uretse kuzuza iki cyumba yateguriye umukunzi we inkweto z’ubwoko bwose,uyu musore yakoresheje utubati atwuzuza imyenda kugira ngo yigarurire umukunzi we.

Ibihumbi by’ababonye ayo mafoto bacitse ururondogoro nyuma yo kubona ibyo bintu byose uyu mugore yaguriwe n’umukunzi we ndetse bemeza ko ntawe utakwifuza umusore ukunda umukunzi we gutya.

Umwe yagize ati “Mbega,ibi biratangaje!!!.Uri umunyamahirwe kuba ufite umuntu ugutekerezaho agakora agashya nk’aka.Mbega umuhigo!.”

Undi yagize ati “Sinakubwira ukuntu nakugiriye ishyari urwambariro rwawe n’ibintu bihenze birimo.Biratangaje.”

Undi ati “Ese ntabwo namugutira ngo anyuzurize akabati ?”







Mu rwego rwo guha ikaze uzamubera umugore,umusore yujuje icyumba ibikoresho bihenze yamuguriye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa