skol
fortebet

Umusore yahawe isomo nyuma yo gukubita nyina umubyara

Yanditswe: Tuesday 04, May 2021

Sponsored Ad

Umusore witwa Sunday Maduegbunam Kosisochukwu ukomoka ahitwa Ogidi, muri Leta ya Anambra,mu gihugu cya Nigeria yahawe isomo rikomeye ubwo yajyanwaga mu isoko akazirikwa ku giti arakubitwa cyane azira ko yakubise nyina.
Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Afrikmag nuko uyu musore yafashwe n’abaturanyi be nyuma yo gukubita nyina bamujyana mu isoko bamuzirika ku giti baramukubita bikomeye yambaye ubusa hejuru.
Urubyiruko rwo mu gace ka Ogidi barakariye cyane uyu Sunday nyuma y’aho amafoto ari (...)

Sponsored Ad

Umusore witwa Sunday Maduegbunam Kosisochukwu ukomoka ahitwa Ogidi, muri Leta ya Anambra,mu gihugu cya Nigeria yahawe isomo rikomeye ubwo yajyanwaga mu isoko akazirikwa ku giti arakubitwa cyane azira ko yakubise nyina.

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Afrikmag nuko uyu musore yafashwe n’abaturanyi be nyuma yo gukubita nyina bamujyana mu isoko bamuzirika ku giti baramukubita bikomeye yambaye ubusa hejuru.

Urubyiruko rwo mu gace ka Ogidi barakariye cyane uyu Sunday nyuma y’aho amafoto ari gukubita nyina asakajwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.

Mbere y’uko akubitirwa mu isoko,yabanje kubazwa niba ariwe koko uri muri ayo mashusho ari gukubita nyina arabyemera niko kumujyana mu isoko bamutegeka gukuramo imyenda yo hejuru bamuzirika ku giti baramukubita.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa