skol
fortebet

Umusore yahuye n’uruva gusenya ubwo yasimbukaga mu ndege iri kugenda imitaka ye 2 ikanga gufunguka

Yanditswe: Thursday 10, Oct 2019

Sponsored Ad

Umusore witwa Mikhail Prokhorov w’imyaka 35 yasimbutse mu ndege ya kajugujugu yo mu bwoko bwa Mi-8 yari mu kirere hejuru muri metero 792.6,imitaka [parachutes] ye yanga gufunguka bimuviramo urupfu ruteye ubwoba.

Sponsored Ad

Uyu musore w’Umurusiya usanzwe akora siporo yo gusimbuka mu mitaka [Skydiver],ntiyahiriwe no gusimbuka kwe kwa 35 kuko imitaka imifasha kugera ku butaka yanze gufunguka,amanuka butosho yikubita hasi ahita apfa.

Uyu mugabo wanitabazwaga mu bikorwa byo kurokora abantu,yapfuye urupfu rubi cyane gusa abashinzwe iperereza banze bakomeje kwibaza niba barikora kuri iyi nshuro.

Mu mashusho yakwirakwijwe hirya no hino,yagaragaje uyu mugabo wari mu myitozo afata imitaka ye,asimbuka hasi agize ngo arayifungura biranga amanuka nk’ibuye.

Prokhorov yahise apfa ako kanya batiriwe bajyana kwa muganga cyane ko n’umutaka we wa kabiri wagombaga kumutabara wishwe n’uko uyu wa mbere wanze gukora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa