skol
fortebet

Umusore yanze ko umugore we yambara ikanzu y’umweru ku munsi w’ubukwe bwabo kubera impamvu itangaje

Yanditswe: Thursday 10, Dec 2020

Sponsored Ad

Bimenyerewe ko umugeni wese ku munsi w’ubukwe yambara ikanzu y’umweru ariko umusore umwe yavuze ko yanze ko uwo bari bagiye kurushinga yambara ikanzu y’umweru kubera ko baryamanye agasanga yarataye ubusugi kera.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 23 utavuze amazina ye yavuze ko abagize umuryango we bamutegetse ko atagomba kureka umugore we ngo yambare ikanzu y’umweru kandi atari isugi.

Yagize ati “Njye n’ugiye kuba umugore wanjye tugiye gukora ubukwe mu mezi make ashize.Mvuka mu muryango w’abakiristo bafite imyizerere ikomeye.Mu muryango wacu dufite imyemerere ivuga ko umugore tugiye gushaka igihe atakiri isugi atemerewe kwambara ikanzu y’umweru ku munsi w’ubukwe.

Umuryango wanjye wanjye wamenye ko ugiye kuba umugore wanjye atari isugi kuko mama yambajije niba ngitangira gukundana nawe yari shyashya mubwiza ukuri ko mbere yanjye yari afite abandi bahungu yakundanye nabo.

Uyu musore yavuze ko ikibabaje kurusha ibindi ari uko uyu mukobwa akibwirwa iby’uyu mwanzuro byamuababaje cyane .

Uyu musore yagize ati “Umugore wanjye nkibimubwira yararakaye ariko arabyemera.Ubu turi gushaka ikanzu y’ubururu nziza.Uyu mugore wanjye yambwiye ko yasebejwe n’uyu mwanzuro gusa sinumva impamvu yabigize birebire.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa