skol
fortebet

Umusore yashatse kwiyahura nyuma yo kunanirwa gushyingiranwa n’umukobwa wa Perezida wa Nigeria yakundaga cyane

Yanditswe: Sunday 06, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umusore witwa Abba Ahmed wari wararahiye ko aziyahura nadashyingiranwa n’umukobwa wa Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria,yatabawe na Polisi yo muri iki gihugu ubwo yageragezaga kwiyahura.

Sponsored Ad

Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko wari mu mwaka wa nyuma wa kaminuza aho yigaga icungamutungo muri Yusuf Maitama Sule University,yarahiriye kuri Facebook na Instagram bye ko nadashyingiranwa n’umukobwa wa perezida Muhammadu Buhari witwa Hanan Buhari azahita yiyahura kuko ntacyo azaba akimaze ku isi.

Nyuma yo kumenya ko Hanan Buhari yashyingiwe kuwa 04 Nzeri 2020 mu bukwe bwabereye mu ngoro ya Perezida Buhari,uyu musore yanyoye inzoga nyinshi mbere y’uko yiyahura nkuko yabivuze gusa atabarwa n’abarimo umuvugizi wa Polisi yo mu gace atuyemo.

Uwatanze amakuru yavuze ko itangazo rya Ahmed ryemeza ko aziyahura natarongora Hanan Buhari ryafatanwe uburemere n’umuvugizi wa Polisi ya Nigeria witwa Frank Mba ariyo mpamvu ubwo ubu bukwe bwari bumaze kuba yamenyesheje mugenzi we witwa uyobora Polisi ya Kano uyu musore atuyemo witwa, Habu Sani,batabara uyu musore atariyahura.

Bwana Mba yahamagaye uyu Ahmed amubwira ko agomba gutekereza ahazaza he aho guhumwa amaso n’ubukwe budashoboka.

Ikinyamakuru The Nigerian Tribune cyatangaje ko Ahmed yakiriye inama za CP Kano,ahita afata umwanzuro wo kureka kwiyahura ahubwo yiyemeza kwerekeza mu gipolisi kugira ngo akorere igihugu.

Ahmed yabwiye iki kinyamakuru ati “Nashimishijwe cyane n’ukuntu afande Mba yanganirije.Nahise mva mu isindwe ubwo umukuru wa Polisi witwa Habu Sani nawe yambwiraga kureka iyo myumvire mibi.

Nahise mpagarika umwanzuro nari narafashe.Sinzigera niyahura.Nzakomeza kwiyubaha ntegereze umugore nzita uwanjye.Nkunze ubuzima bwanjye kandi ubu niyemeje kubaho neza kugira ngo nzagere ku nzozi zanjye.

Ubwo yabazwaga icyamukuruye kuri Hanan,Ahmed yagize ati “Nakunze Hanan kubera isura ye nziza.Naramukunze cyane kubera icyubahiro se afite.Namukunze kandi kubera amashuri menshi yize.”

Uyu musore yavuze ko nubwo atabashije guhura na Hanan amaso ku yandi ariko yakoze ibishoboka byose amwandikira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse ngo ntako atagize ngo avugane n’ababyeyi be abagezeho icyifuzo cye.

Ati “Sintekereza ko yamenye ko mukunda.Nagerageje kubimubwira ariko sinzi niba ubutumwa bwaramugezeho.Nagerageje kwandikira Perezida Buhari ku mbuga nkoranyambaga,ntabwo mbizi niba yarabonye ubutumwa.”

Uyu musore usanzwe acuruza imyenda yavuze ko atagihanze amaso ibyamusize ahubwo agiye gutegereza undi mukobwa mwiza azagira umugore we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa