skol
fortebet

Umusore yateje imvururu nyuma yo kugera ahaberaga umuhango wo gusaba no gukwa umukobwa yarihiye amashuri [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 23, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Habaye imirwano ikarishye ahari hagiye kubera umuhango w’ubukwe bwo gusaba no gukwa umukobwa witwa Nakuuru Esther, umusore yabitewe nuko ngo yatanze kuri uyu mukobwa arenga miliyoni 7 arihira ishuri uyu mukobwa none ngo yatunguwe no kumva agiye gukora ubukwe nundi mugabo.

Sponsored Ad

Ni ubushyamirane bwatangijwe n’umusore witwa Ana Igbo Tibua mugihugu cya Nigeria.

Ibyari ibirori n’umunsi w’ibyishimo byaje guhinduka induru gusa, ubwo uyu musore yageraga ahagombaga kubera iyi mihango y’ubukwe.

Uyu musore yageze ahaberaga ibirori afite umujinya ukabije, avugako atewe agahinda no kubona umukobwa umaze imyaka 7 amubeshya ko bakunda none akaba agiye gukora ubukwe nundi mugabo.

Uyu musore n’umujinya mwinshi ubwo yageraga hari hateguwe kubera ibi birori, yaje amenagura ibyo yahasanze byose byari byateguwe gukoresha muri ibi birori.

Ana Igbo Tibua yamenaguye ibyo kurya ibyo kunywa, maze bitabaza abasore n’abagabo bafite ingufu kugirango bamuhagarike kuko yari amaze kwangiriza byinshi.

Uyu musore nkuko yabitangarije ikinyamakuru Naija News yahamijeko icyamuteye uyu mujinya ari uko yumvise ko umukobwa bamaze imyaka irenga irindwi bakundana agiye gukora ubukwe n’undi mugabo kandi yaratakajeho uyu mukobwa amafranga atagira ingano ubwo yamurihiraga amashuri ya kaminuza.

Tibua yagize ati “Ibi byose ndikubiterwa n’agahinda gakabije natewe nuwahoze ari umukunzi wanjye twari tumaranye imyaka irenga 7, namurihiye amashuri kaminuza arayisoza neza, ni ibintu byampenze cyane kuko namutakajeho arenga miliyon 7”.

Yakomeje ahamyako uyu mukobwa mugihe cyose bari bamaranye ariwe wasaga naho amutunze ati “Yewe mubishatse mwabaza n’ababyeyi be kuko nabo barabizi neza, naramwambitse, ndamugaburira, ngerekaho no kumurihira amashuri kuko numvaga ariwe uzitwa nyina w’abana banjye.”

Uyu mukobwa ubwo habaga iyi mirwano yahise ahunga atinyako yahakomerekera kuko ibyo uyu musore yakoraga yashaka kwibonanira n’uyu mukobwa, bivugwako yateguye ubukwe mu ibanga rikomeye cyane kuburyo kugeza kuri uyu munsi umusore ngo yari aziko akiri murukundo niyi nkumi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa