skol
fortebet

Umutoza yahagaritswe amezi 6 azira kwishimira intsinzi agakuramo ipantaro

Yanditswe: Saturday 22, Feb 2020

Sponsored Ad

Umutoza witwa Mani Gamera watozaga ikipe ya Miembeni mu gihugu cya Zanzibar yakoze agashya ubwo yatsindaga ikipe yamwirukanye yitwa Jang’ombe igitego 1-0 arangije yishimira amanota 3 bidasanzwe amanura ipantaro asigarana umwenda w’imbere.

Sponsored Ad

Bwana Mani Gamera yahuye n’uruva gusenya kuko ibi byishimo bye bibi byamuviriyemo guhagarikwa amezi 6 adakora aka kazi k’ubutoza ndetse acibwa amadolari 200.

Uyu mugabo akimara kumva ifirimbi y’uko umukino urangiye atsinze,yahise ajya imbere y’abafana b’iyi kipe yahoze atoza arangije amanura ipantaro arabahenera karahava ari nako azamura amaboko abishima hejuru.

Akimara kwishima muri ubu buryo bwana Gamera yahise ajya gufatanya n’abakinnyi be kwishimira intsinzi bigize intare bagenda bakambakamba nka bimwe bya rutahizamu Bafetimbi Gomis.

Mu rwego rwo kugaragaza agahinda yatewe n’iyi kipe yahoze atoza,Gemara yagize ati “Banyirukanye banyita inkende ariko uyu munsi iyo nkende yakuyemo imyenda imbere yabo.Ntacyo babikoraho.Ubu ndi umugabo wabo. Ndi papa wabo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa