skol
fortebet

Umuyisilamu amereye nabi McDonald’s yamugaburiye ingurube kandi ari haramu

Yanditswe: Saturday 04, Jan 2020

Sponsored Ad

Umuyisilamu witwa Fida Hussain ukomoka mu mujyi wa Birmingham yareze resitora ikomeye ku isi ya McDonald’s yamugaburiye ingurube mu byokurya yamuhaye yihuta kandi yari yasabye ibirimo amagi na fromage.

Sponsored Ad

Uyu muyisilamu yarakajwe cyane n’uko muri fast food yahawe na McDonald’s harimo ingurube kandi ari ikizira ku bayisilamu bituma asaba ko iyi resitora yamuha impozamarira.

Uyu muyisilamu yavuze ko yariye iyi ngurube by’impanuka mu byokurya bya mu gitondo yaguze muri McDonald’s kuwa 07 Ukuboza 2019.

Uyu mugabo yavuze ko akeneye ko iyi resitora ikomeye mu gutanga ibiryo byihuse [fast food] ku isi imusaba imbabazi ikanamuha impozamarira kubera ko yamugaburiye ikizira [haramu].

Hussein se w’abana 4 yavuze ko yari amenyereye kugura ibiryo by’iyi resitora mu gitondo ariko yababajwe nuko bamuhaye ingurube atayibasabye ndetse ngo abakira abakiliya bai bamenyereye ibyokurya yasabaga.

Yagize ati “Narabizeye.Nari ngiye kureba umucamanza Judy hanyuma ndya ibyo biryo ariko ntungurwa no kumva harimo inyama.Impumuro yabyo yari itangaje ku buryo nahise mbicira hasi.Ntabwo ibi bikwiriye.Ibi bishobora kubera ikibazo umuntu ufata ibyokurya byihariye.”

Uyu mugabo yahise asubira kuri resitora kureba umuhungu n’umukobwa bamuhaye ibi byokurya bamusaba ko yatanga ikibazo ku rubuga rw’iyi resitora kugira ngo asubizwe amafaranga ye.

Uyu mugabo yahise ahabwa ibyokurya bisimbura ibyo yanze ariko ngo yahise ahamagara abayobozi kugira ngo bamusabe imbabazi ndetse bamuhe impozamarira kuko bamugaburiye haramu.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa