skol
fortebet

Umuyobozi ukomeye yirukanwe ku kazi nyuma yo gufatwa amashusho ari gusambanya umunyamabanga we bari mu kazi

Yanditswe: Thursday 27, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Philippines haravugwa inkuru y’umuyobozi ukomeye muri Leta wafashwe amashusho na camera atabizi ari gusambanya umunyamabanga we [secretary] bimuviramo kwirukanwa ku kazi.

Sponsored Ad

Uyu muyobozi witwa Kapiteni Jesus Estil uyobora agace kitwa Fatima Dos mu ntara ya Cavite,yibagiwe kuzimya camera yo mu biro bye yakoreshaga mu nama yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga niko gusambanya umunyamabanga we bagenzi be bari kumureba bimuviramo kwirukanwa.

Amashusho yagaragaje Estil n’uyu mugore bicaye mu cyumba cy’inama hanyuma bahamagarwa bari kumwe.

Iyi nama n’imwe mu zihoraho mu bayobozi bo muri iki gihugu zikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga yabaye ku munsi w’ejo tariki ya 26 Kanama 2020.

Amashusho yagaragaje uyu mugore atangiye kumanura ipantaro hanyuma uyu mugabo yegera iyi camera ngo ayizimye ariko kubera ubushake bwari buri kumugurumanamo ntiyabikora neza niko kwihuta yegera uyu mugore.

Ubwo abandi bari bakomeje inama,uyu mugore n’umugabo bitaruye bajya gusambanira mu cyumba cy’inama kure,ariko bagenzi b’uyu muyobozi babona ibyo arimo.

Nyuma y’iminota mike,uyu mugabo yongeye kugaruka ari kuzamura ipantaro yegera kuri iyi camera.

Uyu mugore wasambanaga na Estil yari umunyamabanga we ndetse ngo yari n’umucungamutungo w’aka gace uyu mugabo yayoboraga.

Amashusho y’aba bombi bari gusambana yafashwe n’uwari ushinzwe guhamagara abakozi akabahuza muri iyi nama.

Aya mashusho akimara kujya hanze,abaturage bahise basaba ko uyu muyobozi wabo yakweguzwa kubera iyi myitwarire mibi.

Abayobozi ba Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano bahise bavuga ko uyu captain Estil areguzwa vuba na bwangu.

Umwe muri aba bayobozi yagize ati “Iri n’ikosa rikomeye ,turakora ibishoboka byose ahanwe.

Nyuma y’aho aya mashusho agiye hanze, nta n’umwe wasubiye ku kazi yaba Estil cyangwa uyu mugore.

Muri iyi minsi abayobozi basambana bibagiwe kuzimya camera bakoreshaga mu nama ziri gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kubera COVID-19 bakomeje kwiyongera,kuko mu minsi ishize undi muyobozi nawe yakoze amahano nk’aya.

Uyu muyobozi wo muri njyanama yo mu gace kamwe ko muri Brazil yari mu nama na bagenzi be biga uburyo bafasha abanyeshuri kubona ibyokurya muri ibi bihe bya Covid-19,nuko umugore amusanga mu cyumba yari yicayemo yambaye ubusa niko gutangira kumusambanya nta kuzimya camera.

Abari muri iyi nama barakomeje ariko bakomeza kurangarira uyu mugenzi wabo warimo gutera akabariro kugeza ubwo uwari ku buhanga bw’ibyuma yakuyeho camera ye.

Ibitekerezo

  • Abagore n’Abakobwa bakora akazi ka Secretary b’abagabo,akenshi bararyamana.Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye : Kubura akazi,Gufungwa,Ubwicanyi,Kurwana,Inda zitateganyijwe,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Si ibyo gusa,kubera ko bizabuza ababikora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi,isigaze abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa