skol
fortebet

Umwana ufite uruhu rumeze nk’amabuye akomeje gutera agahinda abatuye isi[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 08, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Bangladesh, Umwana w’imyaka icumi akomeje kubabaza isi yose bitewe n’indwara arwaye ituma umubiri we ugenda uhinduka nk’amabuye uko bukeye uko bwije.

Sponsored Ad

Uyu mwana urwaye iyi ndwara yitwa Mehdi Hassan kuri ubu afite imyaka icumi (10) ubwo twandika iyi nkuru, ngo agorwa cyane no kugenda cyangwa se gufata ikintu mu ntoki ze kubera ko ahita ababara cyane, akarira ndetse bikariza n’ababyeyi be.

Umubyeyi w’uyu mwana witwa Jahanara Begum yabwiye Daily Mail ko nyuma yo kubona ubuzima bugoye uyu mwana abamo, abagiraneza bakusanyije amafaranga yo kumutabara kugirango ashakirwe umuti ugabanya ububabare, ndetse warabonetse kurubu uyu mwana ashobora gufata ikintu cyoroshye mu ntoki, gusa umubiri wo uracyakomeje gufatwa niyi ndwara.

Dr Rashid Ahmed wo mu ivuriro rya Dhaka yabwiye Dailymail ko imiti uyu mwana afata igira ingaruka nziza mu gihe cy’imyaka ine, yakomeje avuga ko iyi ndwara ifata umubiri ikawushengura bene kariya kageni yitwa Epidermolytic Hyperkeratosis, ubukana bwayo bukaba bushobora kugabanywa no kurya ibiryo birimo vitamini ndetse no kwisiga imiti ivura uruhu rw’umuntu.

Ubusanzwe iyi ndwara ifata abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 200,000 kugeza ku bihumbi 300,000 ku isi yose.

Ibitekerezo

  • Biteye ubwoba kandi birababaje.Nubwo medical doctors bakora uko bashoboye ngo batuvure,indwara nyinshi zirabananira.Iyo ugeze mu bitaro bya Faysal na CHUK,urababara cyane kubera indembe ziba zihari.UMUTI uzaba uwuhe?Mu isi nshya izaba paradizo dusoma muli 2 Petero 3:13,indwara n’urupfu bizavaho burundu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Aho gushidikanya cyangwa kubipinga,haguruka ushake cyane Imana,kugirango uzabe muli iyo paradizo dutegereje.Wikibera gusa mu gushaka ibyisi.Wakora iki?Shaka umuntu mwigana bible,uge mu materaniro hanyuma uze udufashe kujya mu nzira tukabwiriza ijambo ry’Imana.Niba ufite kazi kenshi,jya ubikora muli Week-end.Nkuko tubisoma muli Yohana 14:12,uyu murimo dukora Yesu yawusabye "abakristu nyakuri bose",kugeza igihe azagarukira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa