skol
fortebet

Umwana w’imyaka 16 yishwe n’uruziramire rwamwizinze mu ijosi ruramuniga ari kurira imisozi[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 16, Jun 2020

Sponsored Ad

Umwana w’imyaka 16 wo mu gihugu cya Indonesia witwa Alfian,yishwe anizwe n’uruziramire rwamwiziritse mu ijosi ubwo yari kumwe na bagenzi be 4 bari gukora siporo yo kurira imisozi.

Sponsored Ad

Alfian na bagenzi be barimo kurira imisozi yo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Sulawesi muri Indonesia,ubwo iki kiyoka cyamusatiraga kikamuniga.

Uru ruziramire rwa metero 7 z’uburebure rwabanje gufata amaguru y’uyu mwana hanyuma bagenzi be bamugezeho ruhita ruhindura rumwizingira mu ijosi ruramuniga arapfa.

Aba bana bari kumwe na Alfian bagerageje kumutabara ngo uru ruziramire rumurekure ariko byarangiye nabo rubakomerekeje.

Segal Rifki w’imyaka 16 wari kumwe na Alfian yagize ati “Uruziramire rwamukuyeho umunwa rutangira kuturuma.”

Aba bana babwiye ubuyobozi ko barimo kuzamuka iyi misozi yo mu karere ka Nontonunu gaherereye mu ntara ya Bombana,ariko ngo Alfian yari imbere yabo ho nka metero 10.

Andi Robin w’imyaka16, Segal Rifki, 16, Saldi, 16 na Sahrul, 18 bari kumwe na Alfian bavuze ko yabagendaga imbere ariko batashoboraga kumubona kubera ko bari mu ishyamba ry’inzitane.

Bavuze ko bakimara kumva avugije induru,birukanse bamusanga baza kubona iki kiyoka kinini cyamwizinze mu ijosi.

Batatu bagerageje kumukuraho uru ruziramire hanyuma umwe yiruka agana mu giturage guhamagara ubufasha.

Abaturage bahise batabara bafite imipanga,bagerageza gutema iki kiyoka ariko amazi yari yarenze inkombe kuko cyari cyamaze kuniga uyu mwana.

Umuyobozi wa Polisi yo mu murenge wa Rumbia witwa Muhammad Nur, yatangaje ko umurambo wa Alfian wahise ujyanwa mu gace akomokamo ka Tongkoseng mu karere ka Tontonunu kugira ngo ushyingurwe.






Ibitekerezo

  • Nkunda ikinyamakuru umuryango ariko nimujya mutangaza inkuru mujye mwita kuri quality y’amafoto muduha. Bishoboka ko ariko iyo foto muba mwayibonye ariko no muri rusange ikintu kitwa amafoto iki kinyamakuru mujye mushyiraho amafoto meza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa