skol
fortebet

Umwana w’umukobwa w’imyaka 11 yatangaje abatuye isi kubera ubwenge budasanzwe afite burenze ubw’umuhanga w’akataraboneka wabayeho mu mateka y’isi

Yanditswe: Sunday 30, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Anushka Dixit ni umukobwa w’imyaka 11 y’amavuko winjiye mu muryango w’abanyabwenge “Mensa” aho yagize amanota 162 mu kizamini gisuzuma ubwenge kizwi nka INTELLIGENT QUOTIENT(IQ), akaba yarushije amanota 2 ku yo abanyabigwi mu bugenge (Physics) bagize ari bo Einsten na Hawking.

Sponsored Ad

Anushka Dixi ni umwogerezakazi wavukiye mu mujyi wa Barkingside, akaba yagizwe umunyamuryango muri Mensa. MENSA ni umuryango ugizwe n’abanyabwenge batsinze ku kigero cya 98% muri iki kizamini cy’isuzumabwenge (IQ), ubu uyu mwana w’umukobwa ari mu bantu bacye cyane b’abanyabwenge bagera kuri 1% y’abatuye isi hagendewe kuri iki gipimo cy’ubwenge cya IQ.

Dixit watangaje ko yabanje kugira ubwoba ubwo yajyaga mu kizamini akabona abantu benshi bamuruta baje gukora iki kizamini. Yavuze ko kuko abari baje gukora bose bari barengeje imyaka 30 dore ko ari we muto wari urimo, ngo ntibyamukanze. Mu magambo ye yavuze ko ikibazo cyari igihe kuko kwari ugukora ibibazo 28 mu minota 4. Iki kizamini yagikoreye muri University of East London ku wa 20 Mata 2019, amanota akaba yasohotse muri iki cyumweru.

Nyina umubyara yatangaje ko uyu mwana yabyirukanye ubwenge butangaje aho ku mezi atandatu yari azi kuvuga adategwa kuko yari yaratangiye kwigana ibiganiro byanyuraga kuri televiziyo. Dixit ni we wagumye guhata nyina ngo amureke ajye gukora iki kizamini cy’isuzumabwenge, biza kurangira agitsitse ku rwego ruhambaye. Uyu mukobwa w’imyaka 11 y’amavuko afite ubushobozi bwo gufata mu mutwe tableau periodique (Periodic table) mu minota 40.

Periodic table ni igipapuro cyanditseho amwe mu magambo akoreshwa mu butabire (chemistry), iki gipapuro ubu kiriho elements za tableau periodique zigera ku 118. Ku muntu wize ubutabire arahita abyumva neza kuko ubusanzwe mu cyiciro rusanze (ordinal level) hano mu Rwanda element 20 ni zo abanyeshuri baba bagoma kumenya none Anushka Dixit yayifashe yose mu mutwe bimutwaye iminota 40 gusa. Yavuze ko yabikoze mu rwego rwo kureba urwego ariho mu bijyanye no gufata mu mutwe.

Uyu mwana w’umukobwa afite inzozi zo kuba inzobere mu buvuzi. Gusa ngo bidakunze yaminuza mu icungamali (Finance) kuko ngo akunda imibare cyane nubwo yavuze ko nta somo adakunda.

Ibitekerezo

  • Nubwo twe nk’abantu twirebera ba EINSTEIN mu bwenge,hari uwo twibagirwa wabarushaga ubwenge kure cyane kandi wabaye ku isi.Uwo ni Yesu wafashije Imana kurema ibintu byose bibaho.Yakoze ibintu bikomeye kurusha abandi bose.Tekereza umuntu waremye isi n’ijuru,akazura abantu bapfuye,agakiza abaremaye,abahumye,etc...Nta ndwara atakizaga.Yaje hano ku isi kugirango atwigishe ibyerekeye Imana n’ibyo idusaba.Ikibabaje nuko abantu hafi ya bose bakora ibyo yatubujije.Baricana,barasambana babyita "gukundana",bakora abanyanga,barya ruswa,bajya mu madini yigisha ibinyuranye n’ibyo yadusabye,etc...Bene abo bose nagaruka azabatwika,asigaze abantu bumvira Imana gusa.Soma 2 Abatesaloniki 1:7-9.Abazarokoka bazatura muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa