skol
fortebet

Umwana w’umukobwa w’imyaka 6 yambitswe amapingu ajyanwa muri gereza nyuma yo gukubita umuntu akamukomeretsa[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 25, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Kaia, umwana w’umukobwa w’imyaka 6 y’amavuko gusa womuri Leta ya Frolida muri Amerika, yambitswe amapingu, ajyanwa muri gereza nyuma yo kurakara ku ishuri agakubita umuntu.

Sponsored Ad

Ku itariki ya 19 Nzeri, nibwo Meralyn Kirkland yahamagawe n’ishuri umwuzukuru we, Kaia yigaho, amenyeshwa ko yatawe muri yombi. Uyu mwana ngo akaba yari yarakaye ku ishuri bigatuma akubita umugeri umwe mu bakozi b’ishuri yigaho.

Hanyuma yambitswe amapingu ajyanwa muri gereza y’abakiri bato iri i Orlando, mu birometero 12 uvuye aho yiga.

Ny irakuru akimara kumenya iyi nkuru ko umwuzukuru we yajyanywe muri gereza y’abana, aho yajyanwe yambaye amapingu agafatwa amafoto ndetse n’ibimuranga birimo n’igikumwe cye, yahise abitangariza itangazamakuru.

“Narabajije nti ’Yafunzwe?’ baransubiza bati ’Hari ibyabaye ku ishuri, yakubise umuntu.’ “

Arakomeza mu gahinda kenshi karimo n’umujinya ati “Akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa! Nta mwana w’imyaka 6 wakagombye kuvuga ko yambitswe amapingu agashyirwa inyuma mu modoka ya polisi akajyanwa muri gereza y’abakiri bato aho yafatiwe ibimuranga birimo n’igikumwe n’amafoto.”

Amakuru yakomeje gusakara mu bitangazamakuru bitandukanye ngo nuko umupolisi wafunze uyu mwana yari yafunze n’undi w’imyaka 8 uwo munsi, bikaba bivugwa ko arimo gukorwaho iperereza n’abamukuriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa