skol
fortebet

Umwana w’umukobwa w’imyaka 7 yahawe ikiraka gishyushye akesha kuba asa cyane na Rihanna [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 14, Aug 2019

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 7 witwa Ala’a Skyy yahawe akazi keza na kompanyi icuruza imisatsi y’abagore kubera ko asa cyane n’umuhanzikazi ukomeye muri Amerika Rihanna.

Sponsored Ad

Uyu mwana w’umukobwa yahawe ikiraka cyo gusohoka ku mafoto yamamaza iyi misatsi y’abagore ndetse umuyobozi w’iyi kompanyi mpuzamahanga ya The Mane Choice ikora iyi misatsi yavuze ko uyu mukobwa afite amahirwe menshi yo kubona akazi kenshi kamwinjiriza akayabo kubera isura ye gusa.

Uyu mwana w’umukobwa yagize aya mahirwe nyuma y’aho umuhanzikazi Rihanna afashe ifoto ye akayishyira kuri Instagram yarangiza akabaza abafana be kumubwira niba koko basa nkuko bivugwa bose bakabyemeza,abandi bavuga ko ari umwana yabyaye arabihisha.

Iyi foto y’uyu mwana Rihanna yashyize hanze yakunzwe [likes] n’abarenga miliyoni 7 bituma iyi kompanyi icuruza imisatsi ibyuka imusinyisha ngo ayibere umunyamideli.

The Mane Choice yahaye amasezerano meza uyu mwana w’umukobwa kuwa 10 Kanama uyu mwaka ndetse nyirayo Tyra Banks yiyemeza kubera uyu mukobwa umujyanama ndetse no kumushakira amasoko mu bijyanye no kumurika imideli.

Ntabwo higeze hatangazwa akayabo uyu mwana w’umukobwa azajya ahembwa gusa umubyeyi we yagiriwe inama yo kumufasha kwiga ntiyemere ko ubu bwamamare bwe bumudindiza.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa