skol
fortebet

Umwana wavukanye amaguru 3 n’ibitsina bibiri ariko nta kibuno yatunguye isi yose [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 12, Oct 2019

Sponsored Ad

Umwana ukomoka mu Burusiya yaciye ibintu ku isi kubera uburyo butangaje yavutsemo burimo kuvukana amaguru 3,ibitsina gabo 2 ndetse nta kibuno afite.

Sponsored Ad

Uyu mwana yavutse muri Nyakanga umwaka ushize,atabarwa n’abaganga bo mu mujyi wa Moscow nyuma y’aho nyina umubyara yanze gukuramo inda.

Uyu mwana yavukanye amaguru 3 n’ibitsina bibiri kubera impanga ye yananiwe gukurira mu nda ya nyina bituma ibice bindi by’umubiri we bijya kuri uyu mugenzi we.

Uku kuguru kwa 3 kwaje hagati y’amaguru 2 asanzwe y’uyu mwana bifunga ahagombaga kuba ikibuno.Abaganga bashatse vuba na bwangu uburyo bafasha uyu mwana akabona ikibuno.

Nyuma y’ukwezi kumwe uyu mwana avutse,abaganga bo mu bitaro bya Vladimir Children mu mujyi Moscow bakuyeho uku kuguru kwa 3.

Uyu mwana yavutse umwaka ushize ariko abaganga bahisemo gushyira hanze aya makuru muri uyu mwaka.

Urwego rushinzwe ubuzima mu mujyi wa Moscow rwagize ruti “Ubu uyu mwana afite amezi 14.Bagombaga kuba baravutse ari impanga 2 z’abahungu.Ubu aragenda ndetse ari kureba isi.Ahorana amatsiko.”




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa