skol
fortebet

Umwana wavutse adafite amaguru n’amaboko yatumye isi yose igwa mu kantu [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 05, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’Ubuhindi haravugwa umwana utangaje wavutse adafite amaguru n’amaboko kubera ikibazo gikomeye cyaturutse ku mikurire ye mu nda ya nyina umubyara. Byatumye yaba ababyeyi be,abaganga n’isi yose itungurwa.

Sponsored Ad

Uyu mwana wavukiye mu gace kitwa Madhya Pradesh aho umuryango we utuye,yamenyekanye ku isi yose kubera ubu bumuga budasanzwe yavukanye.

Uyu mwana w’umukobwa yavutse kuwa 26 Kamena avukira mu cyaro kitwa Sakla, muri Sironj Tehsil, Vidisha.

Amakuru avuga ko uyu mwana yagize ikibazo gikomeye cya Tetra-Amelia,gituma umuntu avuka nta maguru n’amaboko.

Iyi ndwara ishobora gutuma umuntu ahura n’ibindi bibazo bikomeye birimo kwirema nabi ku bindi bice by’umubiri birimo isura,umutwe,umutima,amagufwa ndetse n’igitsina ndetse n’ibihaha bikora nabi ku buryo guhumeka bigorana cyangwa ntibikunde bikaviramo umuntu gupfa.

Mu mashusho yakwirakwiriye cyane,yagaragaje umugore utavuzwe amazina afashe umwana udafite amaguru n’amaboko mu mwenda.

Umuganga wa Dr Suresh Aggarwal wo mu bitaro byitwa Rajiv Gandhi Smriti Hospital,yavuze ko uyu mwana ameze neza nta kibazo.

Undi muganga witwa Dr Prabhakar Tiwari,yavuze ko iki kibazo kiba ku mwana umwe mu mpinja zirenga ibihumbi 100 zavutse.

Abaganga bavuze ko uyu mwana agomba gusuzumwa kugira ngo harebwe niba ibice bye imbere byarakuze nk’ibisanzwe ku mwana muzima.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa