skol
fortebet

Umwana witwa Maradona yababaje benshi kubera uburwayi bwe bwo kubyimba inda cyane yaburiye umuganga [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 02, Jul 2019

Sponsored Ad

Umwana w’imyaka 2 witwa Maradona ukomoka muri Zambia,afite uburwayi bwabereye abaganga urujijo bwo kubyimba inda ndetse muri iki gihugu babuburiye umuti bituma ababyeyi be bahitamo kubiharira Imana.

Sponsored Ad

Uyu mwana umaze umwaka wose inda ye ibyimbye cyane,akomeza kuremba uko bukeye n’uko bwije nubwo yahawe ubufasha n’abaganga b’inzobere muri Zambia.

Umuryango w’uyu mwana Maradona Mundyoli wacitse intege kubera gusiragira ushaka abavuzi,bahagaritse kumuvuza,bahitamo gutegereza ko Imana yamukiza.

Uyu muryango uravuga ko uyu mwana yarozwe n’umurozi w’umuhanga akoresheje amatembabuzi y’igikeri ibizwi nka akolamfimfi muri iki gihugu.

Uyu mwana yamaze amezi menshi avurizwa mu bitaro byitwa University Teaching Hospital (UTH),kugeza ubwo amafaranga yashiranye umuryango we.

Ibi bitaro byasabye uyu muryango ko wazamugarura muri Mata uyu mwaka kugira ngo bamufashe kongera kumusuzuma kuri iki kibazo yagize cyo kubyimba inda gusa ngo warabyanze umujyana ku muvuzi gakondo.

Uyu muvuzi gakondo yananiwe kuvura uyu mwana abwira umuryango we ko wamuha ibyumweru 2 akajya gushaka imbaraga zidasanzwe kugira ngo azamukoreho ryake.

Nyirakuru wa Maradona witwa Hachaamba yavuze ko ibyo bakoze byose ngo uyu mwana avurwe ntacyo byagezeho yaba kumujyana ku bitaro,mu masengesho mu bavuzi gakondo.

Inda y’uyu mwana yarabyimbye bikomeye ku buryo atabasha kugenda ndetse icyo akora ni ukwirirwa yicaye cyane.

Uko inda y’uyu mwana ikura niko amaguru ye n’amaboko ye biba bito ndetse ngo iyi nda ye irakomeye cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa