skol
fortebet

Umwarimu n’umunyeshurikazi yigisha bafashwe basambanira mu buriri bw’ababyeyi b’uwo mukobwa

Yanditswe: Sunday 27, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Ifoto@Internet

Muri Kenya ahitwa Kondele mu Ntara ya Kisumu umwarimu n’umukobwa yigishaga bafashwe basambana bombi baryamye mu buriri bw’ababyeyi b’uwo mukobwa.

Sponsored Ad

Nyina w’uriya mukobwa yagaragaye mu burakari n’umujinya byinshi yabaye nk’umusazi, agenda avuga ko uwo mwarimu n’umukobwa we bamukururiye umuvumo mu buriri. Uwo mukobwa yavuye ku ishuri agiye gukina mu mikino yahuzaga amashuri mu majyepfo ya Kenya, ahitwa Nyanza ku ishuri rya Maseno.

Uyu mwarimu utari woherejwe n’ishuri guherekeza abanyeshuri no gukurikirana imikino yabo, yagaragaye ahaberaga imikino, abandi bakeka ko ari ugukunda kureba imikino no kwita ku bana b’ishuri rye.

Imikino irangiye, abanyeshuri bahawe uruhushya rwo kujya gutembera no kuramutsa ababyeyi, bakazagaruka ku ishuri nyuma ya wikendi. Wa mwarimu yajyanye n’umunyeshuri, bivugwa ko yaje kugera iwabo atinze cyane mu ijoro.

Bukeye bwaho, ababyeyi be bazindutse bajya mu mirimo yabo isanzwe, basiga umunyeshuri mu rugo, ababwira ko akiruhuka. Abaturanyi bavuga ko mu masaha make baje kubona muri rwa rugo hinjiye umugabo, umukobwa akamwakira neza, ndetse bakanahumurirwa n’amafunguro atetse neza.

The Standard dukesha iyi nkuru itangaza ko umwe mu baturanyi yahamagaye nyina w’umwana kuri telefoni, amubaza niba hari umushyitsi w’umugabo azi wagombaga kubagenderera, umugore abyumvise yihutira kugaruka mu rugo, aho yasanze umwana na mwarimu we baryamanye mu buriri bwe.

Ibyakurikiyeho byajyanywe muri polisi ya Kenya, hagati aho ariko ngo uwo mwarimu yahagaritswe mu kazi ko kurera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa