skol
fortebet

Umwarimu yasanzwe amaze imyaka 2 yituma mu nzu abamo

Yanditswe: Sunday 25, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umwarimu witwa Albert ukomoka muri Tanzania yasanzwe mu nzu ye yari amaze imyaka 2 yitumamo.

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Tanzania haravugwa inkuru y’umwarimu wigisha ku kigo kitwa Kyando aho amaze imyaka 2 yiherere mu nzu.

Ni inkuru yatangaje benshi mu bayumvishe harimo n’abarimu bagenzi be bafatanya akazi ko kwigisha.

Umuyobozi w’ikigo cya Kyando yavuze ko akenshi bibazaga kuri uyu mwarimu ndetse ngo bamwe mu baturanyi be bajyaga bumva umunuko w’amazirantoki aturuka mu nzu y’uyu mwarimu usanzwe yigisha isomo rya siyansi .

Ngo baramugenzuye nyuma baza gusanga koko aribyo uyu mwarimu yiherere mu nzu niko kumufata bamujyana kwa muganga basanga afite ikibazo cyo mu mutwe.

Ngo bahise batangira kumwitaho ndetse abageze mu nzu ye basanze buri gikoresho kibarizwa mu nzu ye yari yari yaragikoreyeho Pipi niko kubisohora kugirango inzu ye igarukemo akuka keza.

Mu bintu byajugunwe harimo amasafuriya ,amasahani ndetse n’ibindi.

Amakuru akomeza avuga ko uyu mwarimu yari umwigisha mwiza ngo kuko yari mu barimu bigisha neza ndetse n’abanyeshuri be bagatsinda ku kigero cyo hejuru. Kugera magingo aya ntiharamenyekana igihe azasezererwa mu bitaro kugirango asubire mu rugo no ku kazi ke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa