skol
fortebet

Umwongereza wigeze gupima ibiro 413 akananywa Fanta 12 buri munsi yapfuye akiri muto [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 02, Jan 2021

Sponsored Ad

Umugabo w’Umwongereza witwa Barry Austin wari utuye mu mujyi wa Birmingham wigeze kugira agahigo ko kuba umwongereza ufite umubyibuho ukabije kurusha abandi muri iki gihugu yapfuye ku myaka 52 y’amavuko kuri uyu wa Gatanu.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wigeze gupima ibiro 413 ndetse akagira umwihariko wo kurya calories 29,000 ku munsi by’umwihariko akananywa Fanta 12 ku munsi,yapfuye.

Bwana Austin yapfuye ahitanwe n’ibibazo byo kunanirwa guhumeka n’ama Infections atandukanye yari amaranye imyaka myinshi.

Ikipe ya Birmingham City FC yafanaga yatangaje kuri Twitter ko ibabajwe n’urupfu rw’uyu mufana wari icyamamare mu gihe umugore we witwa Dannie Louise yavuze ko urupfu rw’umugabo we rwamushegeshe.

Uyu mugabo yagize ibiro bingana gutya kubera gukabya kurya cyane nkuko yabitangaje mu cyegeranyo yakozweho na Sky One cyiswe ’Inside Britain’s Fattest Man’.

Abagize umuryango we bose bagiye batanga ubutumwa bwo gusezera kuri uyu mugabo ndetse bavuga ko batazamwibagirwa.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa