Kigali
dnd

Urukiko rwa Zambia rwahanishije igihano gisekeje umunyeshuri wakoze ’cakes’ zirimo urumogi

Ubuzima   Yanditswe na: Martin Munezero 12 October 2019 Yasuwe: 4429

Umunyeshuri wa kaminuza yo muri Zambia yategetswe kwandika umukoro (devoir/homework) ku bibi by’ibiyobyabwenge nyuma yo guhamwa no kugira umugambi wo kugurisha ’cakes’ zirimo urumogi.



Ku wa mbere w’iki cyumweru, polisi ya Zambia yataye muri yombi Chikwanda Chisendele, wiga mu mwaka wa mbere mu ishami ry’ubwubatsi kuri Kaminuza ya Copperbelt.

Uyu munyeshuri w’imyaka 21 y’amavuko yafatanywe ’cakes’ zirimo urumogi zipima ikilo kimwe kirenga, nkuko polisi ibivuga.

Nka kimwe mu bihano yahawe, umucamanza yamutegetse kwandika inyandiko ya paji 50 ivuga ku bibi by’ibiyobyabwenge.

Mu rukiko, yasabwe kwandika amabaruwa asaba imbabazi ayandikira kaminuza yigaho, ababyeyi be, ndetse n’ikigo cya Zambia kirwanya ibiyobyabwenge, bitarenze ku itariki ya 15 y’ukwezi gutaha kwa 11.

Umucamanza kandi yanahanishije Chisembele igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri, bivuze ko atazafungwa keretse akoze ikindi cyaha.

Ikigo cya Zambia kirwanya ibiyobyabwenge "cyakajije ibikorwa byo gufata abantu" bakora ’cakes’ zirimo urumogi.

Mu kuburira za kaminuza, iki kigo cyazishishikarije "kuba maso kubera ’cakes’ n’imigati irimo urumogi iharawe mu banyeshuri".

Bijyanye n’amategeko ya Zambia, urumogi rufatwa nk’ikiyobyabwenge kibi kandi kurugira binyuranyije n’amategeko.

Gucuruza, kugira no gukoresha ibiyobyabwenge bitemewe n’amategeko nk’urumogi, bihanishwa gucibwa amande cyangwa gufungwa.

Mu gihe cyashize, igihugu cya Zambia cyagowe no guhangana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, cyane cyane urumogi na ’heroin’.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble sezikeye

    Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Drugs ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zirusha ingufu National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo.No mu Rwanda ntabwo gucuruza Drugs bishobora gucika.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.It is a matter of time.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Umugore uherutse gutanga akayabo kugira ngo agire igitsina kinini kurusha...

Umugore witwa Mary Magdalene uherutse gutanga akayabo ka miliyoni 76 FRW...
10 December 2019 Yasuwe: 18194 1

Umukinnyi w’imikino njyarugamba yakubiswe igipfunsi umunwa we ucikamo kabiri...

Umukinnyi w’imikino njyarugamba ya UFC witwa Alistair Overeem yahuye n’uruva...
9 December 2019 Yasuwe: 6845 0

Umugabo n’umugore barambiwe gutegereza Gari ya moshi bahita bakorera...

Umugabo n’umugore bagaragaye mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe...
8 December 2019 Yasuwe: 13285 1

Umugabo yakoze benshi ku mutima kubera ukuntu yihinduye intebe kugira ngo...

Umugabo w’Umushinwa yakoze benshi ku mutima kubera ukuntu yihinduye intebe...
7 December 2019 Yasuwe: 9352 0

Kenya: Umwarimukazi yatwitse inzu ye ubwo yageragezaga kwica inzoka yari...

Umwarimukazi wo mu mashuli abanza utuye ahitwa Kibingoti mu ntara yitwa...
6 December 2019 Yasuwe: 3092 0

Umwana wavukanye umurizo mu mugongo yatangiye gusengwa n’abaturanyi bamwita...

Umwana witwa Shivam Kumar ukomoka mu Buhindi wavukanye umurizo mu mugongo...
5 December 2019 Yasuwe: 5074 0