skol
fortebet

Uruyuki rwo muri Turkia ruri guhigwa bukware n’Abwongereza nyuma yo gucika

Yanditswe: Thursday 01, Aug 2019

Sponsored Ad

Uruyuki rwakatiwe urwo gupfa na n’abashinzwe inzuki mu Bwongereza [UK] rwacitse bituma itegeka umuryango wa Ashley Toy,waruzanye muri iki gihugu kuruhiga mpaka rubonetse rukicwa nkuko byategetswe.

Sponsored Ad

Uru ruyuki rudakunze kuboneka,rwateje impagarara abavumvu bo mu Bwongereza kuko bavuze ko rushobora kugenda rukangiza inzuki zabo umusaruro w’ubuki ukahazaharira cyangwa rukaba ruzanye virusi idasanzwe.

Amakuru avuga ko uru ruyuki rwagejejwe mu Bwongereza n’umuryango wari uturutse muri Turkia mu mizigo hanyuma mu gitondo uhuruza abashinzwe inzuki uvuga ko rwacitse ariyo mpamvu Leta yasabye ko ruhigwa rukicwa.

Nkuko ikinyamakuru Metro UK kibitangaza,uru ruyuki rwateje impagarara mu bantu ndetse amashusho yarwo yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo ruhigwe bukware rwicwe.

Uru ruyuki rwubatse ku nzu y’aba bantu baruzanye barukuye muri Turkia,abavumvu babasaba gushaka uko barwica kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ariko ngo byarangiye rubibye umugono rurigendera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa