skol
fortebet

US: Police yahagaritse umwana w’imyaka 5 atwaye imodoka y’ababyeyi be ababwira ko agiye kugura iye y’amadolari 3

Yanditswe: Wednesday 06, May 2020

Sponsored Ad

Abana b’iki kigero ubundi bakubagana mu bindi ariko uyu mwana w’imyaka itanu witwa Adrian we ntasanzwe kuko yafashe imodoka y’ababyeyi be ’ayikubita ikiboko’ ahagarikwa na polisi ari ku muhanda mugari ayitwaye.

Sponsored Ad

Umupolisi yabonye imodoka yo mu bwoko bwa SUV agenda ku muvuduko wa 50km/h muri uwo muhanda maze arayihagarika, umushoferi ntiyasuzuguye.

Umupolisi yatunguwe bikomeye no gusanga umwana ariwe uyitwaye, maze amubajije aho agana amubwira ko agiye kugura imodoka ya Lamborghini.

Uyu muhungu yabwiye umupolisi ko avuye iwabo nyuma y’uko nyina yanze kumugurira iyo modoka ihenze - iya macye igura $180,000 ni arenga miliyoni 170 y’u Rwanda - bigatuma batumvikana.

Polisi icunga imihanda muri Utah yatangaje kuri Twitter ko uyu mwana "yahise afata imodoka akajya muri California kwigurira iyo modoka".

Polisi ariko ivuga ko "ntako yari ahagaze ku ikofi kuko yari afite amadorari atatu gusa ($3)".

Amashusho yashyizwe kuri KSL-TV yerekana imodoka igenda buhoro muri uwo muhanda mbere yo guhagarara ibisabwe n’abapolisi.

Abapolisi ngo babanje gukeka ko ari imodoka itwawe n’umuntu ufite ikibazo cyo kubona.

Muri ayo mashusho, umupolisi ari kurebana n’uyu muhungu, yumvikana avuga ati: "Ufite imyaka ingahe?...Ufite imyaka itanu?"

Uyu mwana yari yicaye yegereye imbere cyane kugira ngo amaguru ye abashe kugera ku byuma bakandagiraho batwaye.

Yari yabashije gukora urugendo rw’iminota itanu n’imodoka avuye iwabo. Ntawagiriye ikibazo muri aka gashya.

Ahasigaye ni ah’abashinjacyaha bo muri ako gace bareba niba bakurikirana ababyeyi b’uyu mwana nk’uko KSL-TV ibivuga.

Ababyeyi be bari bagiye ku kazi, bamusigiye bakuru be ari nabo ashobora kuba yaraciye mu rihumye akatsa imodoka akagenda.

Polisi muri ako gace isaba ababyeyi kwibuka gushyira imfunguzo z’imodoka aho abana badashyikira.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa