skol
fortebet

USA :Inka 3 zatwawe mu nkubi y’umuyaga zabonetse ari nzima

Yanditswe: Thursday 14, Nov 2019

Sponsored Ad

Inka eshatu zari zatwawe zikava ku kirwa cyo muri leta ya Carolina y’amajyaruguru muri Amerika mu gihe cy’inkubi y’umuyaga yiswe ’Hurricane Dorian’ bazisanze ari nzima.

Sponsored Ad

Izi nka bigaragara nkaho zakoze intera ibarirwa muri za kilometero nyinshi kuko iyi nkubi yari yazigejeje mu nyanja.

Izo nka ni izo mu bushyo bwo ku kirwa cya Cedar cyo muri leta ya Carolina y’amajyaruguru, ariko zari zatwawe mu kwezi kwa cyenda n’imyuzure yatewe n’inkubi y’umuyaga ya Dorian.

Zafatwaga nkaho zapfuye, kugeza ubwo zabonwaga ku nkengero ya pariki yo ku nyanja ahitwa Cape Lookout National Seashore hafi y’ibirwa bya Outer Banks.

Ubu hari kurebwa uko izi nka zasubizwa iwazo aho zahoze.

Abategetsi ba pariki bemeza ko izo nka eshatu ziri mu gihirahiro zoze intera igera kuri kilometero 8 ngo zigere kuri ibyo birwa bya Outer Banks.

Umuvugizi waho BG Horvat yabwiye igitangazamakuru McClatchy ko abakozi bo muri pariki babonye inka ya mbere ku kirwa hashize hafi ukwezi kumwe uwo muyaga uhushye.

Avuga ko izindi nka ebyiri zabonywe mu byumweru bibiri bishize.

Bwana Horvat yavuze ko izo nka zagize amahirwe yo kuba zitarayobejwe n’umuhengeri ngo uzijyane mu nyanja ya Atlantique, nkuko byagendekeye ifarashi zimwe z’agasozi.

Yongeyeho ko "mu by’ukuri zifite inkuru iteye amatsiko yo kubara zikayisangiza abandi".

Inkubi y’umuyaga ’Hurricane Dorian’ yageze muri leta ya Carolina y’amajyaruguru mu ntangiriro y’ukwezi kwa cyenda, ishyirwa mu cyiciro cy’umuyaga w’ubukana bwo ku rwego rwa mbere.

Uwo muyaga washegeshe iyo leta kubera ko wari uvanze n’imvura nyinshi yateje n’imyuzure.

Wageze aho uturutse ku birwa bya Bahamas mu nyanja ya Atlantique, aho abantu babarirwa muri za mirongo bapfuye.

Inkuru ya BBC Gahuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa