skol
fortebet

Uyu mukobwa yakoreye umugabo wamureze imyaka 27 igikorwa kidasanzwe cyakoze benshi ku mutima

Yanditswe: Monday 18, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Umugore wo muri leta ya North Carolina muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agiye gufashisha impyiko ye umugabo wamureze mu myaka 27 ishize arokore ubuzima bwe, mu gisa nk’inkuru itangaje ya ya mvugo ngo ineza yiturwa indi.

Sponsored Ad

DeLauren McKnight avuga ko yatangajwe no kumenya ko impyiko ze zihuye n’iza Billy Houze wamubereye se, nubwo bwose nta sano y’amaraso bafitanye.

Mu mwaka wa 2016, ni bwo impyiko za Bwana Houze zatangiye kugira ikibazo. Nuko abaganga bamubwira ko mu gihe ataba atewemo indi mpyiko, atarenza imyaka itanu akiriho.

Nta n’umwe mu bandi bo mu muryango w’uyu mupasiteri w’imyaka 64 y’amavuko wari ufite impyiko zihuye n’ize.

Mu kiganiro Good Morning America cya televiziyo ABC cyo ku wa gatanu, Bwana Houze, se w’abana batanu, yavuze ko ashimishijwe cyane n’umukobwa we.

Yagize ati: “Yarambwiye ati, ‘Papa, wibwiraga ko uri kurokora ubuzima bwanjye igihe wankuraga mu kigo narererwagamo, ariko mu by’ukuri wari urimo kurokora ubuzima bwanjye kugira ngo nanjye nzarokore ubwawe nyuma yaho’”.

Uyu mupasiteri wo mu idini ry’ababatista yatangiye kugira ikibazo cy’impyiko kuva yabagwa agasabo k’indurwe mu mwaka wa 2016.

Bimaze kugaragara ko nta muntu wo muryango we bahuje impyiko, abaganga bamubwiye ko byatwara igihe cy’imyaka irindwi ngo ayibone.

Nuko, mu kwezi gushize kwa kabiri, bapima Madamu McKnight – Bwana Houze n’umugore we bareze mu mwaka wa 1992 – basanga impyiko zabo zihuye neza neza.

Ubwo Madamu McKnight yamubwiraga iyo nkuru atari yiteze, Madamu McKnight yavuze ko se yahise aturika ararira kubera ibyishimo.

Yabwiye ikiganiro Good Morning America ati: “Mwita umugabo w’akataraboneka. Nta kintu na kimwe kuri iyi si ntamukorera kugira ngo aryoherwe n’ubuzima ngo akomeze kumba inyuma”.

Biteganyijwe ko Bwana Houze na Madamu McKnight babagwa mu byumweru biri imbere kugira ngo bahane impyiko.

Ibitekerezo

  • gira so yiturwa indi,gira neza wigendere ineza uzayisanga imbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa