skol
fortebet

Vatican yatangiye iperereza ku wakanze “ like” ku ifoto ikurura abagabo y’umunyamideli akoresheje Instagram ya Papa Francis

Yanditswe: Thursday 19, Nov 2020

Sponsored Ad

Abashinzwe iperereza muri Vatican bari mu iperereza rikomeye ryo gushaka uwakoresheje Konti ya Instagram ya Papa Francis yarangiza agakora “like” ku ifoto y’umunyamideli witwa Natalia Garibotto w’imyaka 27, ukomoka muri Brazil.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yashyize hanze ifoto yambaye utwenda tw’imbere dukurura abagabo kuwa 05 Ukwakira 2020 ariko ariko yishimye cyane kuwa 13 Ukwakira ubwo mu bihumbi bisaga 143 byakunze ifoto ye harimo na Papa Francis.

Catholic News Agency iratangaza ko ababishinzwe bari mu iperereza ryo kumenya neza uwakoresheje konti ya Papa ya Instagram agakanda like kuri iyi foto ishotorana ya Natalia Garibotto.

Uyu munyamideli yemeje ndetse anagaragaza screenshot y’uko konti yemewe ya Papa Francis ariyo Franciscus yakoze like ku ifoto ye ndetse avuga koi bi byatumye yizera ko azajya mu ijuru.

Yagize ati “Mama wanjye ashobora kuba adakunda amafoto agaragaza ikibuno cyanjye ariko papa yakanze “like”.Nubura ngiye kujya mu ijuru.”

Ibi bintu byarakaje cyane abantu ba hafi ba Papa nkuko Catholic News Agency yabitangaje,ndetse ngo hatangiye iperereza ryo kureba uwabikoze cyane ko ku munsi wakurikiyeho iyi “like” yahise ikurwaho nyuma y’aho iki kinyamakuru cyahamagaye abashinzwe itangazamakuru I Vatican kibabaza ukuri kwabyo.

Ikinyamakuru CAN kivuga ko imbuga nkoranyambaga za Papa Francis zikoreshwa n’itsinda ry’abantu ari nabo bakekwaho gukanda like kuri iyi foto y’urukozasoni y’uyu munyamideli.

Habanje kuvugwa ko uyu munyamideli abeshya konti ya papa itakora ibyo nyamara ibinyamakuru birimo na CNA byemeza ko hari umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga za Papa wabikoze.


Iyi foto yateje umwuka mubi mu bashinzwe itangazamakuru rya Vatican

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa