skol
fortebet

Wa muhanzi ufite ubugufi bukabije ukundana n’umukobwa ufite imiterere idasanzwe agiye gukorana indirimbo na Koffi Olomide

Yanditswe: Thursday 31, Dec 2020

Sponsored Ad

Umuhanzi witwa Grand-P ndetse akaba ari umukandida mu matora mu mwanya w’umukuru w’igihugu muri Guinee agiye gukorana indirimbo na Koffi Olomide uri mu bakomeye muri Afurika.

Sponsored Ad

Uyu mugabo Grand P azwiho kugira amafranga menshi n’umugore usanzwe afite imiterere idasanzwe ugereranyije n’iy’umugabo we ufite ubuto bukabije.

Koffi Olomide aherutse gukorana indirimbo na Diamond Platnumz yitwa WAAH iri guca ibintu muri Afurika.

Grand P ufite uburwayi bumunga imikurire y’umuntu buzwi nka progeria, ari kuvugwa cyane mu binyamakuru kubera urukundo rudasanzwe afitanye n’umunyamideli ukomoka muri Cote d’Ivoire witwa Eudoxie Yao ufite ubunini budasanzwe.

Grand P azwi cyane mu gihugu cye cya Guinea nk’umuhanzi akaba n’umukinnyi wa Filimi ndetse akurikiranwa n’abasaga miliyoni kuri Instagram.

Uyu mugore witwa Yao wiyita Kim Kardashian w’umunyafurika,yavuze ko ariwe ufite ikibuno kinini muri Afurika y’Iburengerazuba.

Aba bombi bavuze ko bifuza gushyingiranwa muri Mutarama 2021 ndetse uyu Grand P arashaka kuziyamamariza kuyobora Guinea.

Mu butumwa Grand P yashyize kuri Facebook,yagize ati “Ntangaje ku mugaragaro ko nifuza kwiyamamariza kuyobora Guinea.Imana ihe umugisha Guinea.

Grand P yavuze ko agiye gushing ishyaka ryitwa Amour Consideration et Unite - "Love, Consideration, and Unity" rizamufasha kwiyamamaza.

Yao yongeyeho ati “Nzaba ndi muri Guinea ndi kumwe n’umugabo wanjye wejo hazaza Grand P,perezida ukurikiraho wa Guinea.Nzangiza ukwiyamamaza kwe.”

Yao yavuze ko nawe yigeze kugira igitekerezo cyo kuyobora Cote d’Ivoire ariko kandidatire ye barayinyonga.

Yagize ati “Nshyigikiye byimazeyo umugabo wanjye w’ahazaza Grand P perezida w’ahazaza wa Guinea.Kandidatire yanjye muri Cote d’Ivoire yaranzwe ariko sinacitse intege.

Tuzahure mu matora ya 2025.Nubwo ntari perezida wa Cote d’Ivoire ariko nshobora kuzaba umugore wa mbere muri Guinea.Ndabyizeye”

Amatora ya Perezida wa Guinea ategerejwe kuwa 18 Ukwakira aho uyu Grand P yiyemeje guhangana na Perezida Alpha Condé.

Mu minsi ishize,madamu Yao yatukanye n’abibasiye umubano wabo ati “Turishimye twembi kandi nicyo cy’ingenzi.Ingano yacu nta kibazo.Mwakoze mwese kudushyigikira ariko igihagararo ntigikora mu rukundo.




Grand-P agiye gukorana indirimbo na Koffi Olomide

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa