skol
fortebet

Ya Couple y’umugabo ufite ubugufi bukabije n’umukobwa ufite ikibuno kidasanzwe bizihije Noheli mu buryo budasanzwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 27, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Moussa Sandiana Kaba ni umugabo uzwi nka Grand P afite imiterere idasanzwe, apima ibiro 25, igitangaje cyane ni urukundo rwe n’umukobwa ufite ikibuno kidasanzwe upima ibiro birenga ijana.

Sponsored Ad

Grand P ari muburyohe bw’urukundo n’umukobwa uzwi nka EUDOXIE YAO kuri uyu wa Gatanu taliki ya 25 Ukuboza 2020, umunsi abakristu bizihizaho Noheli byari uburyohe gusa kuribo.

Aba bombi bizihije umunsi mukuru wa Noheli muburyo budasanzwe, nkuko uyu mukobwa yabitangaje yahamije ko iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani yatumye bafata ikiruhuko bajya muri Guneya aho uyu mugabo akomoka

Eudoxie yahamijeko ibi aribyo bihe byiza agize kuva yavuka kuko ngo uyu mugabo yamufashije kurya neza iminsi mikuru kuko ubu ngo bamaze icyumweru cyose barara kuburiri bumwe kandi ahantu hamwe.

Uyu mugabo ufite ubugufi budasanzwe kandi isura ye ikaba imugaragaza nk’umuntu ushaje bivugwako yahuye n’uburwayi bwitwa Progeria, umuntu urwaye iyi ndwara agaragara nkuwagwingiye, imisatsi ye irapfuka,agira umutwe mutoya, urwasaya ruto, izuru ryiziritse, kandi uruhu rwe rugamugaragaza ko ashaje.

Uyu mugabo bivugwako afite uburebure bungana na cm 110 akaba apima ibiro 25 naho umukobwa we apima ibiro birenga ijana.

Uyu mugabo bivugwako afite amafaranga menshi cyane, akura mubijyanye n’ubuhanzi, ndetse uyu mukobwa nawe ni umunyamideri wiyerekana agaragaza ikibuno cye, akaba afite n’amaduka acuruza imyambaro n’imibavu y’abagore, arazwi cyane kuko akurikirwa n’abarenga miliyoni kurubuga rwa instagram.

Uyu mukobwa Eudoxie Yao avugako, urukundo rwe n’uyu mugabo rwiyongereye cyane kubera ibyo abantu babavugagaho, nawe ngo ubu arashaka kugaragazako urukundo rujya aho rushatse kandi ngo buri muntu wese akwiye gukunda hatitawe kumiterere ye.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa