Umugore w’imyaka 30 wo mu gihugu cya Zambia mu gace kitwa Chingola yaciye ibintu hirya no hino nyuma yo kujya kuri polisi muramu we yafashe ari kwikinishiriza mu cyumba cye afashe imwe mu mafoto ye ashotorana.
Uyu mugore witwa Peggy Monde yaguye gitumo murumuna w’umugabo we ari kwikinishiriza mu cyumba ariko afashe ifoto ye biramubabaza cyane.
Uyu mugore yahoraga acunga uyu muramu we kuko yamukekagaho ko anywera mu cyumba cye urumogi niko kumugwa gitumo ari kwikinisha afashe ifoto ye feri ya mbere ayifatira kuri polisi gutanga ikirego.
Uyu mugore yabwiye Polisi ati “Byambabaje cyane mufata amashusho kugira ngo atabihakana.Ni ikibazo gikomeye kuri njye n’abana bacu b’abakobwa.Nabonye imyitwarire ye mbona ashobora kuzamfata ku ngufu cyangwa abana banjye.”
Ubwo umugabo w’uyu mugore yamenyaga imyitwarire ya murumuna we yaruciye ararumira ategereza ko nyina ubabyara ahagera.
Abapolisi bafashe amashusho y’uyu musore agaragaza iki gikorwa yafatiwemo niko guhita imufunga.
Abapolisi babuze impamvu yatuma bakomeza gufunga uyu musore cyane ko kwikinisha atari icyaha muri Zambia.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN